2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda miliyoni eshanu bagiye kwigishwa ikoranabuhanga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-01 06:17:00

 
Share on:
 
Yasuwe:44
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Ikoranabuhanga itangaza ko mu myaka irindwi ahantu hose mu Rwanda hazaba hari ibikoresho by’ikoranabuhanga, kandi ko Abanyarwanda bangana na miliyoni eshanu bazigishwa ubumenyi bw’ibanze bw’ikoranabuhanga.

JPEG - 128.5 kb
Ikoranabuhanga rifasha abaryize kugera kuri serivise zose nkenerwa no gusabana n’abari hirya no hino ku isi

Ibi byatangajwe n’umujyanama wa Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Habumuremyi Emmanuel, mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya. Ni nyuma y’uko kuri ubu ikoranabuhanga ari rumwe mu nzego zigira uruhare mu musaruro mbumbe w’igihugu, GDP.

Habumuremyi akaba avuga ko mu mihigo bafite nka Minisiteri bazibanda ku bintu 3 by’ingenzi. Ati “Mu myaka 7 ahantu hose hazaba hari ibikoresho bisabwa kugira ngo umuntu agere ku ikoranabuhanga, tuzigisha miliyoni 5 z’Abanyarwanda ubumenyi bw’ibanze bw’ikoranabuhanga, hazabaho no kugira abantu bihariye bafite ubumenyi bwihariye mu ikoranabuhanga banacuruza haba imbere mu gihugu no hanze.”
Ni muri urwo rwego umujyanama wa Minisitiri w’Intebe avuga ko abantu bafite hagati y’imyaka 16 na 40 bazaba bagera ku ikoranabuhanga mu 2024 bafite n’ubumenyi bw’ibanze, serivisi za Leta 95% byazo bizajya bitangwa binyuze mu ikoranabuhanga.

Yemeza ko intego ari uko Abanyarwanda bagera ku ikoranabuhanga banabasha kuriboneramo serivisi bakeneye, ati “Ni ngombwa kumenya amakuru, kuyakoresha akagufasha gufata ingamba zijyanye n’igenamigambi ry’ejo hazaza, abagura bamenya ibyo bakeneye, abagurisha na bo bakabona abakiliya, serivisi zikorwa neza kandi zikanihuta, ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu buzima bw’umuntu.”

Ni yo mpamvu mu Rwanda hatangijwe umuyoboro wa interineti yihuta, 4G, aho kugeza ubu igeze ku gipimo cya 74%, uyu mwaka ukazashira igeze kuri 95%. Akaba avuga ko uruhare rw’ikoranabuhanga mu bukungu kugeza ubu rugenda rwiyongera, ati “Mu myaka yashize uruhare rwaryo mu musaruro mbumbe wose w’igihugu rwagiye ruzamuka hagati ya 2 na 3%.”

Kandi kugeza ubu ngo hari inzego zavanwamo ikoranabuhanga bikaba byateza igihombo, aho uyu muyobozi agira ati “Uwakura nonaha ikoranabuhanga muri banki byatera igihombo kinini n’ahandi, serivisi zirihuta iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe, ni urubuga rw’ubwisanzure ku bantu bose, abantu bagiye bagira uburyo bwo guhanahana amafaranga bitabasabye kuva aho bari, ibi byahinduye byinshi haba mu bucuruzi no gusabana binatuma hagati ya Leta ubwayo habaho guhanahana amakuru byoroshye.”

Mu 1998 ni bwo hafashwe umurongo ku ikoranabuhanga
Umujyanama wa Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Habumuremyi Emmanuel, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari bwo Leta yafashe umurongo mu 1998 wo gushakira igihugu icyerekezo hagamijwe kugiha urufatiro n’imibereho myiza y’abaturage, ibi byakozwe abantu batandukanye batanga ibitekerezo, aho havuyemo icyerekezo 2020 hanashyirwaho politiki y’ikoranabuhanga izageza mu 2020.

Iyi politiki igabanyijemo ibyiciro 4, icya mbere ni icyo mu 2001-2005 cyari kigamije ishyirwaho ry’amategeko n’inzego, icya 2 byari ugushyiraho ibikorwa remezo, aha ni ho umuyoboro mugari wa interineti wubatswe, mu 2010-2015 ikorabuhanga ryatangiye gukoreshwa muri serivisi, abantu batangira guhana amafaranga bifashishije telefoni ngendanwa, serivisi za Leta zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu 2015-2020 hatangijwe icyiciro kigamije ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Habumuremyi Emmanuel avuga ko mu 2000 abantu bari bafite telefoni ngendanwa zikora bari hasi ya 2% ubu ni 74%, mu 2000 hari amasosiyete abiri gusa y’itumanaho ubu hiyongereyeho agera kuri ane, uburyo bwo kugera kuri interineti ivuduka bwarazamutse ubu 4G iri kuri 74% ku buryo mu mpera z’uyu mwaka izaba iri kuri 95%, ibigo bya Leta bikoresha ikoranabuhanga, imisoro, gutanga ibirego byose bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Avuga ko u Rwanda nk’igihugu gifitanye imikoranire n’ibihugu byo ku muhora wa ruguru ibiciro byo guhamagarana hagati yabyo byagabanutse ku kigero cya 60% ku buryo guhana amakuru byazamutse ku kigero cya 400%.

Asaba Abanyarwanda kurushaho gukoresha ikoranabuhanga, ati “Impinduramatwara hafi ya zose mu bukungu zagiye ziducika, gusa impinduramatwara ya 4 ari yo turimo ishingiye ku iterambere rishingiye ku bumenyi, Afurika ifite abantu bafite ubumenyi, u Rwanda rufite abantu bafite ubwo bumenyi, ni umwanya wacu n’umwete nk’Abanyarwanda kugira ngo aya mahirwe tuyabyaze umusaruro.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard aherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, mu rwego rw’ikoranabuhanga yavuze ko hazabaho guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru ryifashishwa mu rwego rw’imari, no guteza imbere serivisi zikoresha iya kure zihabwa abakiliya bari mu mahanga hirya no hino, serivisi zijyanye n’amategeko; iz’ubwikorezi bwo mu kirere, mu mazi, ku butaka n’izindi.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE