2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rutsiro:Abari batuye mu manegeka batujwe mu mudugudu wa miliyari 2

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-01 07:10:00

 
Share on:
 
Yasuwe:143
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Imiryango 32 yahoze ituye mu manegeka hirya no hino mu karere ka Karongi, yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gitega, uherereye mu kagari ka Mageragere, umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro.

JPEG - 299.8 kb
Abatujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo bashimye ko bazirikanwe, maze biyemeza gufata neza inzu bahawe (Foto Dusingizumuremyi D.)

Uyu mudugudu watwaye miliyari ebyiri, watashywe ku mugaragaro kuwa 30 Nzeli 2017, nyuma y’umuganda usoza ukwezi wahakorewe, wibanze ku gusiza ahazajya urwuri rw’inka bazahabwa, gusibura imirwanyasuri, gucukura ingarani, gutera ibiti by’imbuto n’imboga, n’ibindi bizafasha abahatujwe kugira ubuzima bwiza.

Ni umudugudu ugizwe n’inzu zubatswe mu buryo bw’enye muri imwe (Four in one), buri nzu ikaba ifite ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero, ubwiherero n’igikoni.

Mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima, banahawe kandi ibikoresho by’ibanze mu muryango nk’intebe, ibitanda, imifariso, ibyo kwiyorosa, ndetse n’ibiribwa.

Gatesi Jean Nepomuscene, ufite imyaka 54, afite umugore n’abana babiri. Avuga ko yari asanzwe atuye mu manegeka mu mudugudu wa Rarankuba mu kagari ka Mageragere, aho yabaga mu nzu ahora yikanga ko izabagwira.

Amaze gushyikirizwa inzu, yagize ati “Ni ubwa mbere tubaye mu nzu ya sima, ni ubwa mbere turyamye ku mufariso, twari ducumbitse dutunzwe no guca inshuro, kubona ibyo kurya ari ikibazo, imvura yagwa ikatunyagira, none umubyeyi wacu Kagame aduhaye ijuru.

Kuba mbonye inzu ubuzima bugiye kurushaho kuba bwiza, nadodaga inkweto, ngakora n’imitaka, amafaranga nzajya mbona nzajya nyazigama, tubashe kwiteza imbere.”

Yakomeje agira ati “Nari mu cyiciro cya mbere, ndumva ubutaha nzaba ndi mu cyiriro cya kabiri, ndashimira Umukuru w’Igihugu udutuje heza”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterambere rusange ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, akaba n’imboni y’akarere ka Rutsiro, yasabye aba baturage kurangwa n’isuku, kandi izi nzu bakazifata neza kugira ngo zizarambe.

Yagize ati “Tumaze gutaha umudugudu tuwushyikirije ba nyirawo ku mugaragaro, hari ibikorwa dutangije by’amajyambere, bikomeje bitari byarangira.Iyo dukoze ibikorwa nk’ibi byitwa kwigira, murasabwa kwigira nk’uko Umukuru w’igihugu abidusaba, murababwa kubungabunga ayo mazu muyagirira isuku”.

Muri uyu mudugudu wa Gitega kandi hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishuri ry’inshuke mu rwego rwo korohereza abawutuyemo kubona amashuri y’abana babo hafi.

Uyu mudugudu kandi wanubatswemo n’ibindi bikorwaremezo nk’ivuriro riciriritse (Poste de Sante), ikibuga cy’imyidagaduro, imihanda n’ibindi, byose bigamije gufasha abatuye muri uyu mudugudu kugira imibereho myiza.

Biteganyijwe ko uyu mudugudu ukirimo kubakwa uzatuzwamo imiryango 120 muri rusange.Abahabwa izi nzu bakaba ari abatishoboye barimo abarokotse Jenoside, abatishoboye batagira amacumbi, n’abahoze batuye mu nzu zitajyanye n’igihe ahubatswe uyu mudugudu.

DUSINGIZUMURE VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE