2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imishinga y’amakoperative ane yatewe inkunga isaga miliyoni 42

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-30 06:58:00

 
Share on:
 
Yasuwe:32
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Imishinga iciriritse y’amakoperative ane y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukorikori, yahawe inkunga n’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda ingana n’amadolari y’Amerika 50 000, ni ukuvuga asaga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 42.

JPEG - 269.3 kb
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Reggles (iburyo) asinyana amasezerano y’inkunga na Rutagengwa Jean Pierre, umuyobozi wa koperative Duhumurizanye (Foto James R.)

Ejo hashize ku wa 29 Nzeri 2017 ni bwo habaye umuhango wo gusinya amasezerano y’iyo nkunga n’amakoperative 4 muri 40 yari yayisabye, aho Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica J. Barks Ruggles yavuze ko izi koperative zayihawe ari izabaye indashyikirwa.

Yagize ati “Koperative 4 zabonye inkunga y’amafaranga aturuka mu Kigega cya Ambasade ya Amerika, izi koperative ni izabaye indashyikirwa mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kongera umusaruro, imishinga yakozwe n’Abanyarwanda ubwabo kandi igashyirwa mu bikorwa nabo.”

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yongeyeho ko imishinga iterwa inkunga n’iki kigega ari igamije iterambere ry’umuturage no gutanga akazi.

Amakoperative yahawe iyi inkunga yiganje mu yakomoka mu turere tw’intara y’Uburasirazuba, ku mpamvu z’amapfa yahateye, nk’uko bigarukwaho na Erica J.
Habyarimana Gilbert, ni umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA) na we wari witabiriye uyu muhango, mu ijambo rye yasabye abayobozi b’amakoperative yatewe inkunga kuyikoresha neza, mbere na mbere ikagirira umumaro abagenerwabikorwa bayo, ndetse bikanagera no ku bandi baturage mu buryo bwo guhabwa akazi.

Ati “Iyi nkunga igomba kubavana ku rwego rumwe ibageza ku rundi, ni ngombwa ko igirira umumaro mbere na mbere abari muri koperative, ubundi ikagera no ku bandi baturage muturanye.”

Yabibukije ko bahawe urufunguzo rw’ubukire, bakaba batangiye inzira y’iterambere, abasaba kubyinjiramo neza bakajya mu bukire budasubira inyuma.

Amakoperative yatewe inkunga yabwiye Imvaho Nshya ko imishinga yabo yari yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ariko mu buryo bugoye ku bw’amikoro make, ariko ngo iyi nkunga igiye kubafasha kwagura iyi mishinga ku buryo ibyarira inyungu abanyamuryango.

Kananga Laurent ni perezida wa Koperative Imboneramuhinzi yo mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, ikora umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ikazuhira ikoresheje amazi y’ikiyaga cya Kilimbi.

Ati “Koperative yacu igizwe n’abanyamuryango 105, igakora umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga dukora mu buryo bwo kuhira n’amazi yo mu Kiyaga cya Kilimbi.” Avuga ko amasezerano yasinyanye na Ambasaderi wa Amerika ku mushinga wabo ufite agaciro ka Frw 15 000 000.

Indi koperative yatewe inkunga ni iyo mu Karere ka Bugesera izwi ku izina rya “Duhumurizanye” ikora ubworozi bw’ingurube. Perezida wayo Rutagengwa Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya ko koperative yabo igizwe n’abanyamuryango 16, ikaba yari ifite ingurube 6 yorora, ikaba igiye kwagura ubworozi bwayo ikagura izindi ngurube 13 ziza ziyongera kuri 6 zari zisanzwe zikaba 19.

Buri mwaka Ambasade ya Amerika yakira imishinga inyuranye y’amakoperative, igahitamo afite ireme ikayatera inkunga mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abanyamuryango bayo.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE