2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Man Martin yataramiye i Rubavu n’umuziki w’umwimerere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-02 06:38:59

 
Share on:
 
Yasuwe:149
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mani Martin ubusanzwe witwa Maniraruta Martin uzwi ubuhanga mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere mu mpera z’icyumweru cyatambutse yataramiye abatuye mu karere ka Rubavu barishima.

JPEG - 232.6 kb
Mani Martin ubwo yari ku rubyiniro

Mutima Shakira umwe mu bitabiriye iki gitaramo yavuze ko yakunze imicurangire n’imiririmbire yaranze igitaramo cya Mani Martin.

Ati “Nta bwo twari tumenyereye ibitaramo nk’ibi none uyu munsi Martin yaturirimbiye neza. Ndamukunda, nkunda indirimbo ze sinari mperutse kumubona ku rubyiniro”.
Mani Martin na we yavuze ko bwari ubwa mbere yari ataramiye muri ako karere ngo ariko yashimishijwe n’uko abantu bamwishimiye.

Yagize ati “Igitaramo cyanshimishije. Nta bwo cyamamajwe cyane ariko abakitabiriye nishimiye ko batashye banyuzwe n’uko nabaririmbiye”.

Gahunda arimo ni iyo kumurika Alubumu ye nshya yise “Afro” ayimurikira hirya no hino mu gihugu ngo ariko ni no mu rwego rwo kumvisha abantu umuziki mwiza wuje ubwiza bw’umuziki w’umwimerere.

Yishimiye kandi ko abantu bo muri ako karere bakunda indirimbo zinyuranye abasezeranya kuzabagezaho izindi ndirimbo mu gihe kitarambiranye.
Mu gitaramo cye, Mani Martin yafashijwe na bamwe mu banyeshuri biga umuziki ku ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi ryo ku Nyundo.

Igitaramo kizakurikiraho ni ikizabera mu karere ka Musanze ngo gusa ntaremeza igihe kizabera.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE