2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Loni inenga Kinshasa kwirengagiza ubwicanyi bw’abaturage

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-02 06:27:47

 
Share on:
 
Yasuwe:202
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Loni karanenga Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC) kwirengagiza nkana ubwicanyi bwakorewe abaturage mu ntara ya Kasayi, kakanayigaya cyane uburyo ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guha intebe umuco mubi wo kudahana abakora ibyaha.

JPEG - 330.6 kb
Abagize akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu baganira ku buryo uburenganzira buhagaze mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika

Ibi byabaye ku wa 26 Nzeri, ubwo abagize iri shami rya Loni bateranye i Genève bagashyira ahagaragara raporo y’umwaka yemeza ko abasirikare ba Kongo-Kinshasa bari mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bwahitanye ubuzima bw’inzirakarengane z’abaturage.

Komiseri mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu madamu Kate Gilmore, yavuze yeruye kandi ababaye ko ibikorerwa abenegihugu ba DRC ngo ari amahano arenze ukwemera.

Icyo cyegeranyo cy’umwaka ku gihugu cya Kongo ku birebana n’uburenganzira kiratunga cyane agatoki abategetsi b’iki gihugu kuko ngo bavuniye ibiti mu matwi ntibakora iperereza ku baturage bishwe bakarohwa mu byobo 87.
Yagize ati «Ndababwira ukuri ko iperereza ubutegetsi bw’iki gihugu bwakoze mu gushaka kumenya ukuri ku bwicanyi bwo mu ntara ya Kasayi ari akantu gato kadashobora na busa kugaragaza ukuri ku bwicanyi ndengakamere bamwe mu ngabo za FARDC bakoze».

Bumwe mu bwicanyi bukabije ku isi
Ubwo Gilmore, uyobora ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu yagezaga iyo raporo ku bayobozi b’umuryango i Genève mu cyumweru gishize, yagize ati «Ntibyumvikana kugeza ubu impamvu ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa budaha agaciro inzirakarengane zishwe muri Kasaï central, kandi ari bumwe mu bwicanyi bwakuruye ibibazo bikomeye ku isi». Raporo yatanzwe yemeza ko hishwe nibura abantu bagera ku 5 000, naho abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bava mu byabo muri ako gace gusa kandi mu mwaka umwe.

Olivier Liffran, umunyamakuru wa Jeune Afrique wabaye aho, iyo raporo ishyikirizwa Loni yagize ati «Abagize akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu bagaragaje ko abategetsi ba Kongo batita ku byo guhana abagaragaraho ibyaha by’ihohotera nk’ibyo, ari na yo mpamvu ubwicanyi bukomeza kwiyongera ».

Iri shami ry’Umuryango w’abibumbye ngo ryanagaye Guverinoma ya Kinshasa ko yagize uruhare mu kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano yo mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Sylvestre, abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye bashyizeho umukono ku wa 31 Ukuboza 2016 i Kinshasa.

Bagaragaje kandi ko iki gihugu (DRC) kimaze imyaka myinshi ari indiri y’imitwe y’inyeshyamba itagira ingano, byatumye abenegihugu miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani bahunga aho bari batuye. Uburangare n’ubushake buke bwa Leta ya Kongo byashimangiwe na none na Maman Sidikou, umuyobozi wa Monusco, ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo gucunga amahoro muri DRC, akaba n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Kongo.

Ati « Turasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo ko kuburanisha buri muntu wese wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage mu ntara ya Kasayi. Ni bwo buryo bwonyine bwatuma umuco wo kudahana wahawe intebe n’abategetsi b’iki gihugu ucika burundu».

Guverinoma ihane abicanyi
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Kongo Maman Sidikou yatanze ubuhamya muri iyo nama yo kumurikira Loni raporo uko uburenganzira bwa muntu buhagaze muri DRC, yavuze yeruye ko Guverinoma irebera ubwicanyi kuko ngo idahana abasirikare bayo n’abanyapolitiki babuvugwamo. Yagize ati «Duhereye kuri anketi ingabo z’iki gihugu zivuga ko zakoze ku bwicanyi bw’i Kasayi, turababwira ukuri ko yakozwe nabi kuko nta bushake bwa politiki berekanye bwo kugararaza abateguye n’abashyize mu bikorwa ubwo bwicanyi. Leta igomba kugeza imbere y’inkiko abasirikare n’abapolisi hamwe n’abanyapolitiki bagaragaye muri ubwo bwicanyi».

Uyu muyobozi wa Monusco yemeje ko ibyo byaha by’ihohoterwa ry’ikiremwa muntu ngo bikorwa ku manywa y’ihangu babireba. Agira ati «Erega ni yo mpamvu mubona imvururu, amakimbirane, imirwano n’ubwicanyi bidacika muri kiriya gihugu.

Turabamenyesha ko kuva aho ubutegetsi bwa Kinshasa bwangiye gushyira mu ngiro amasezerano yo mu kigo St Sylvestre, amasezerano bumvikanyeho n’abanyapolitiki bagenzi babo bakanayasinya ku wa 31 Ukuboza 2016, ibikorwa bibi byikubye inshuro eshatu mu gihe kitageze ku mwaka.

Minisitiri Mushobekwa yahakanye ibyo baregwa
Marie Ange Mushobekwa, Minisitiri wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ufite mu nshingano Uburenganzira bwa muntu wari witabiriye iyo nama Loni yagaragarijemo raporo, yahakanye yivuye inyuma ibyaha igihugu cye cyarezwe. Yatangaje ko uwagendera ku by’iyo raporo ngo yakibwira ko nta buzima igihugu gifite kandi atari byo.

Mushobekwa yagize ati «Urutonde rw’ibirego ku birebana n’uko uburenganzira bwa muntu buhagaze muri Kongo, rwatanzwe n’abagize iri shami rya Loni ntirusobanutse na busa. Uwarushingiraho atitonze ngo ashishoze ingingo ku yindi mu birego nabonye yagira ngo igihugu ntikigendwa. Si ko biri. Rwose DRC iragendwa, imirimo yose iteza imbere ubukungu bw’igihugu irakorwa, abana bajya ku mashuri bakiga, imiryango itegamiye kuri Leta irakora nta nkomyi imitwe ya politiki ikabakaba 600 na televiziyo zigera kuri mirongo itandatu bikora akazi kabyo neza kandi mu bwisanzure».

Minisitiri w’uburenganzira bwa muntu muri Kongo-Kinshasa yavuze ko atumva impamvu zidasanzwe Loni ishingiraho ibashinja ko badahana abakora ibyaha kandi ngo hari abamaze amezi baburanishwa ku bwicanyi bakekwaho muri Kasayi no mu bice bindi by’igihugu ?

Yagize ati « Naho ku kirego cy’uko amasezerano yo ku wa 31 Ukuboza, nsanga rwose Loni yirengagiza ukuri izi neza. Ayo masezerano agenda ashyirwa mu bikorwa umunsi ku munsi kandi tuba turi hamwe n’abakorera Umuryango w’abibumbye muri iki gihugu sinzi impamvu bavuga ko nta gikorwa ».

Yashimangiye ko ku bafite ikibazo ku matora, Perezida Joseph Kabila ngo yabigaragarije mu nama rusange ya Loni i New York ko komisiyo y’amatora imaze kubarura abaturage miliyoni 42 kuri 45 zigomba kubarurwa. Uwo munsi umukuru w’igihugu cya DRC yamenyesheje ko amatora azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure, ariko ntiyavuga igihe azabera.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE