2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umushinga wo gukura amarebe mu kiyaga cya Muhazi wabaviriyemo uwo korora amafi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-02 06:17:06

 
Share on:
 
Yasuwe:89
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Abanyamuryango ba Koperative KOPABARWI bavuga ko bishyize hamwe bagamije guca icyatsi cy’amarebe mu Kiyaga cya Muhazi, umushinga waje kubaviramo gukora ubworozi bw’amafi mu byuzi biri hafi y’iki kiyaga.

JPEG - 264.5 kb
Iki ni ikiyaga cyakuwemo amarebe n’iyi koperative nyuma ikaza kwinjira mu burobyi bw’amafi

Nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Koperative y’uburobyi Bigirimana Jean Baptiste, ngo koperative yabo igizwe n’abagabo n’abagore 24, batangiye kwishyira hamwe bagamije gukora koperative yo guca icyatsi cy’amarebe mu kiyaga cya Muhazi, nyuma yo kumaramo, baza kwigira inama yo gukora koperative y’uburobyi bw’amafi.
Ati “Twabanje kuba koperative ishinzwe guca icyatsi cy’amarebe mu kiyaga, nyuma yo kuyamaramo duhindura inyito n’ibikorwa bya koperative, dutangira gukora uburobyi bw’amafi mu byuzi biri aho hafi, none dutewe inkunga izadufasha kwagura umushinga wacu.”

Iyi koperative yatewe inkunga ya miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda n’Ikigega cya Ambasade ya Amerika, nk’uko bitangazwa na Bigirimana ngo igiye kuyifasha kwagura umushinga wabo w’uburobyi bw’amafi.

Ati “Twatangiye nta gishoro gifatika dufite uretse ubwitange bw’abanyamuryango tubasha kubona ibyuzi byo kororeramo amafi, tubona n’icyororo, none ubwo tubonye inkunga, tugiye kwagura uburobyi twatangiye, tububyaze umusaruro ku kigero gishimishije.”
Mukamabano Clotilde, umwe mu banyamuryango b’iyo koperative na we asanga iyi nkunga iziye igihe, ikazabafasha kongera umusaruro w’amafi babonaga, bakabasha kwiteza imbere bahereye ku banyamuryango.

Ati “Kuba tubonye iyi nkunga turabyishimiye cyane, tugiye kuyibyaza umusaruro mu buryo bushoboka bwose, uwo musaruro ukazadufasha kwiteza imbere nk’abanyamuryango ba koperative.”

Kuba iyi koperative izakorerwa isuzuma ry’ibikorwa nyuma y’umwaka mu rwego rwo kureba inkunga bahawe yabateje imbere, abanyamuryango bayo bavuga ko nta mpungenge iri surwa ribateye kuko bizeye neza ko umwaka uzajya kurangira bageze ku bikorwa bifatika by’iterambere kandi n’umushinga waragutse mu buryo bugaragara.

Nyirahirwa Brigitte na we ni umunyamuryango wa koperative, avuga ko uyu mushinga uzabafasha kwiteza imbere biturutse ku mafaranga bazajya bawuvanamo, ariko ngo na none uzabafasha kurwanya indwara z’imirire mibi mu banyamuryango no mu baturanyi babo kuko umusauro w’amafi uzanabafasha kugaburira abana indyo yuzuye, bityo bagaca ukubiri n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ati “Hehe na bwaki mu banyamuryango ba koperative, umusaruro w’amafi uzadufasha kugera ku masoko tubone amafaranga ariko na none uzadufasha kubona indyo nziza tugaburira abana bacu.”

Abanyamuryango b’iyi koperative bajyaga babona umusaruro w’ibilo 200 ku nshuro imwe mu gihe barobye, bakaba bavuga ko bizeye kuzakuba 4 umusaruro wabo, bakazajya babona ibilo bitari munsi ya 800.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE