2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Abagera kuri 91% bari baturiye Gishwati bamaze guhabwa ingurane

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-02 06:11:39

 
Share on:
 
Yasuwe:92
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bafite amasambu yometswe kuri Pariki ya Gishwati mu karere ka Rubavu bagera ku 6499 bagombaga guhabwa ingurane kugira ngo amasambu yabo yagurirwemo Pariki muri bo 5964 bamaze guhabwa ingurane, ni ukuvuga ko bangana na 91%.

JPEG - 452.6 kb
Umubare munini w’abari bafite amasambu ku nkengero za Pariki ya Gishwati bamaze kwishyurwa

Ikibazo cy’abaturage bake bari baturiye iyi Pariki ya Gishwati amasambu yabo akaba yarometswe kuri iyi pariki mu rwego rwo kuyibungabunga ariko ntibahabwe ingurane, bavuga ko kimaze imyaka myinshi, kandi ntibanasobanukirwe impamvu bidatungana.

Nyiracumi Felicita ni umwe mu baturage utarishyurwa yagize ati “Tumze imyaka irindwi tutarishyurwa, ubu hishyuwe bamwe ariko twebwe nta bwo turishyurwa, turasaba ko bayaduha tukabasha kwikenura.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo kigomba kurangira vuba kuko inzego zose bireba zagihagurukiye.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu yavuze ko iki kibazo gihangayikishije ubuyobozi ariko bagihagurukiye akaba atanga icyizere ko kizakemuka vuba.

Yagize ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko kimaze igihe, twagombaga kwishyura abaturage 6499, ubu tumaze kwishyura 5964, kuri ubu byakuwe mu maboko ya Minisiteri y’ibikorwaremezo byashyizwe mu maboko y’Akarere. Ntekereza ko n’abatarishyurwa tuzabishyura mu minsi ya vuba cyane.”

Avuga ko inkuru nziza ariko kuri ubu, ari uko hari bamwe muri abo baturage bari basigaye batangiye guhabwa ingurane, bakaba banabyishimira
Bigirimana Edison, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Muramba yagize ati “Twari dufite abaturage 304 batarishyurwa ariko bose bayabonye.”
Usibye abaturage bo mu karere ka Rubavu, iki kibazo gikora no ku turere twa Rutsiro Ngororero Karongi na Nyabihu

MAGARAMBE THEODORE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE