2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze: Amazi ava mu birunga akangiriza abaturage agiye kugomerwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-02 06:06:30

 
Share on:
 
Yasuwe:187
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko mu rwego rwo gukumira ingaruka z’imivu y’amazi aturuka mu birunga, hagiye kubakwa inkuta zigomera ayo mazi, mu mushinga uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 811.

JPEG - 219.6 kb
Aha hari harengewe n’amazi ava mu birunga, ariko iki kibazo kigiye kuba amateka kuko kigiye gukemurwa

Iki gikorwa kigiye gukorwa mu gihe biherutse kugaragazwa muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ko hazakorwa umushinga wo gukemura iki kibazo cy’amazi yajyaga yangiriza abaturage. Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin, yavuze ko iyo imvura yaguye imivu y’amazi ava mu birunga yangiriza abaturage, ndetse bamwe bakaba banahasiga ubuzima.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo, hateguwe umushinga munini wo kubaka inkuta zizajya zizitirira iyo mivu y’amazi mu migezi ya Susa, Rwebeya, na Muhe yose yirohamo ayo mazi ava mu birunga.

Yagize ati “Ikibazo cy’imyuzure iterwa n’amazi ava mu birunga kimaze igihe kirekire, kandi kigenda kirushaho kwiyongera, aya mazi ava mu birunga agahura n’ava ku nyubako z’abaturage, byose rero hamwe bikamanukana ingufu mu gihe cy’imvura, bigatwara amazu, imyaka, amatungo, rimwe na rimwe n’abantu bakagendamo.
Kuri ubu Akarere kiyemeje gukumira aya mazi, hubakwa inkuta kuri iyi migezi aho akunze gupfumurira yinjira mu masambu n’ingo z’abaturage, iki gikorwa kizakorerwa ku migezi ya Susa, Rwebeya, na Muhe iva muri Pariki y’ibirunga.”

JPEG - 117.8 kb
Umuhanda Rubavu-Musanze wigeze gufungwa n’amazi ava mu birunga, ikibazo cyakunze kugaragara cyane mu gihe cy’imvura

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Ubu twatangiriye ku mugezi wa Rwebeya, iki gikorwa cyo gukumira amazi ava mu birunga kizatwara amafaranga yose hamwe agera kuri 811 585 350”.

Ibi bije mu gihe mu minsi ishize yabanjirije amatora ya Perezida wa Repubulika, ubwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yari mu kiganiro imbona nkubone kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, umwe mu baturage bo muri aka karere yari yamugejejeho iki kibazo cy’amazi ava mu birunga akabangiriza.

Ubwo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yagezwaga ku Nteko Ishinga Amategeko, byagaragaye ko iki kibazo kiri mu bizakemurwa, aho Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagize ati “Hazakorwa umushinga wo gukemura ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga n’indi migezi kugira ngo hirindwe ingaruka zitandukanye yajyaga atera abaturage, ndetse higwe n’uburyo yabyazwa umusaruro.”

Nzabakurikiza Jean Baptiste, umuturage wo mu murenge wa Muhoza, yabwiye Imvaho Nshya ati “Iyi migezi ivana amazi mu birunga yadukoze mu nda, ndetse iradukenesha, kubera ibintu byacu yatwaye ndetse n’abana bacu bagwamo.

Ubu rero ubwo humviswe ibibazo dufite kandi n’akarere na ko karabyiboneye ubwako, ubu katangiye kubaka inkuta zikumira amazi, kandi na twe tubibonamo imirimo ubu nkorera ibihumbi bibiri ku munsi, urumva ko tugiye kubaho dufite icyizere ko imvura itazadutwara, kandi dukuremo n’agafaranga, ibi turabishimye”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye ku buyobozi bw’iyi ntara, yavuze ko na we ikibazo cy’imyuzure iterwa n’amazi ava mu birunga kiri mu byo azaheraho ashaka uko agikemura, kuko gifite ingaruka ziremereye.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE