2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abitabira ubukemurampaka baracyari mbarwa–Rugege

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-29 07:17:36

 
Share on:
 
Yasuwe:100
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, avuga ko abaturage bo ku mugabane wa Afurika kugeza ubu bitabira ubukemurampaka bakiri mbarwa, kandi ubusanzwe ubukemurampaka ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo hagati y’ababifitanye hatiyambajwe inkiko zisanzwe kandi ari zo zihenze.

JPEG - 233.8 kb
Prof Sam Rugege, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ageza ijambo ku bitabiriye inama (Foto Gisibuzo G.)

Prof. Rugege yabivugiye i Kigali, ejo hashize ku wa 28 Nzeri 2017 ubwo yari amaze gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku bukemurampaka “East African International Arbitration Confrence’’ izamara iminsi ibiri, ihuje abanyamategeko n’abakemurampaka baturutse mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho bungurana ibitekerezo ku birebana no guteza imbere umwuga w’ubukemurampaka, kuko basanga ari zimwe mu nzira zafasha ibihugu byo mu karere n’Afurika kureshya abashoramari, bityo na bo bakarushaho kugira icyizere cyo kuhakorera, cyane ko baba bazakemurirwa ibibazo mu kazi mu gihe bizaba bivutse.

Mu butumwa bwe, Prof. Rugege, asanga hakwiriye gukorwa ubukangurambaga burebana n’ubuvugizi mu rwego rwo gufasha abantu benshi gukoresha ubukemurampaka, kuko budakoreshwa ku kigero bwakabaye bwitabirwaho.

Ati “Ibigo bikorerwamo ubukemurampaka bikwiriye kongererwa ubushobozi n’igishoro gihagije kugira ngo bikure bibe intangarugero, bihabwe abakozi beza babishoboye bashobora gupiganwa ku rwego mpuzamahanga, aho gukomeza gutakaza amafaranga n’igihe bitari ngombwa abanyafurika bajya gushaka abakemurampaka mu bindi bihugu byo hanze nk’u Burayi, Singapore n’ahandi.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (MINJUST) Karihangabo Isabelle, avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byafashe iya mbere mu gushyira umukono ku mategeko n’amabwiriza yorohereza imikorere y’abakemurampaka, kuko iyo abakemurampaka bakoze neza byorohereza abashoramari bo hanze ku buryo n’ubukungu buzamuka kuko barushaho kugirira igihugu icyizere.

Umuyobozi wa KIAK, Ikigo cy’Ubukemurampaka cya Kigali, Masengo Fidele, avuga ko kuva ikigo cy’ubukemurampaka cya Kigali cyatangira, imyaka 5 ishize bamaze gukemura ibibazo bisaga 28 mu gihugu bifite agaciro ka miliyoni 36 z’amadolari y’Amerika.

Twagira Wilson

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE