2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryashimye ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-29 07:13:21

 
Share on:
 
Yasuwe:244
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu nama y’inteko rusange y’Ihuriro yateranye ejo hashize yize ku ngingo nyinshi ariko hanarebwa raporo ijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki ya 04 Kanama 2017, kuko iryo huriro rigira uruhare rwo kohereza indorerezi mu bijyanye n’amatora zikareba imyiteguro yayo ndetse n’igikorwa cy’amatora nyirizina.

JPEG - 78.1 kb
Aba ni abitabiriye inama y’Ihuriro nyunguranabitekerezo y’imitwe ya politiki

Umuvugizi ucyuye igihe w’ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki, Mukakarangwa Clothilde, avuga ko amatora yagenze neza, Abanyarwanda bayitabiriye kandi bikaba byaragaragaye ko komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yari yaragerageje kubashishikariza kuyitabira no kubasobanurira neza amabwiriza agenga amatora, ikanabasobanurira ibisabwa n’igihe azatangirira.

Mukakarangwa avuga ko imyiteguro y’amatora yagenze neza ku bari bayategereje, ibikoresho byagombaga kwifashishwa byahagereye igihe nk’uko byateganywaga na Komisiyo y’igihugu y’amatora, ibyo bibaka byaratangajwe n’indorerezi z’ihuriro ry’imitwe ya Politiki zigera ku 100 zabikurikiranye hirya no hino mu gihugu, umunsi w’itora nyirizina na wo ukaba waragenze neza mu mutuzo n’umutekano usesuye nk’uko yari ateganyijwe.

Avuga ko iyo raporo y’indorerezi igaragaza ko hari n’abaturage bake batari bitabiriye kwibaruza kuri lisiti y’itora bikaba byari byabayeho imbogamizi ariko Komisiyo y’Igihugu y’amatora ikongeraho andi mabwiriza atuma abo banyarwanda batora.

Ahereye kuri iyo raporo avuga ko Ihuriro ry’igihugu ry’inama nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki rishimangira rishingiye ku byatangajwe n’indorerezi zaryo ryishimiye ko amatora yagenze neza rishimira n’abakandida bose ko bakiriye neza ibyavuye mu matora kandi ihuriro ribashimira n’uburyo biyamamaje neza nta mvururu n’umuvundo bigaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda, bakaba bishimira itorwa rya Perezida Paul Kagame watowe bishimira byinshi amaze kubagezaho.

Sheikh Musa Fazili Harerimana uhagarariye umutwe wa Politiki PDI na we yagarutse kuri raporo yatanzwe n’indorerezi z’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, igaragaza ko imigendekere y’amatora y’umukuru w’igihugu yagenze neza mu mahoro, umutuzo n’umutekano ari na byo bigaragaza intambwe nziza igihugu kimaze kugeraho muri demokarasi.

Mu zindi ngingo zizweho harimo gusuzuma raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017, raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’ihuriro mu mwaka wa 2016-2017.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE