2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Busasamana: Abaturage basabwa kuzibukira ubuharike

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-29 07:09:13

 
Share on:
 
Yasuwe:58
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bavuga ko bugarijwe n’ubuharike budasiba kugaragara umunsi ku wundi, bagashyira mu majwi ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu bitera ubuharike bugaragara muri aka gace. Ubuyobozi bwo bubasaba kuzibukira ubwo buharike.

JPEG - 388 kb
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana baganiriye n’Imvaho Nshya ( Foto Rose M )

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukaba bukangurira abaturage kuzibukira ubwo buharike kuko ari nyirabayazana w’amakimbirane mu miryango nko kugabana imitungo ndetse bigakurura inzangano hagati y’imiryango.

Umuyobozi w’agateganyo mu karere ka Rubavu Murenzi Janvier avuga ko nta nama iba ngo irangire ubuyobozi budasabye abaturage kuzibukira ubuharike.

Umwe mu baturage witwa Imaniriho Jean Baptiste avuga ko ikibazo cy’ubuharike muri ako gace abona giterwa n’ibiyobyabwenge. Avuga ko umugabo unywa ibiyobyabwenge bituma yumva yatunga abagore babiri cyangwa batatu kandi ngo mu by’ukuri ugasanga nta bushobozi bwo kuba yafasha iyo miryango.

Uyu mugabo avuga ko muri iyo santire ya Busasamana hakunda kubera urugomo mu tubari, aho usanga bamara gusinda bagatangira gushaka abagore bakorana ubusambanyi.

Twizerimana Jean Bosco ufite imyaka 37 na we arabishimangira, akavuga ko ibiyobyabwenge abagabo banywa baba babikuye mu gihugu baturanye cya Kongo.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kunywa izo nzoga bituma bakora amakosa menshi adakwiye kandi batatekerejeho, aho usanga abagabo babyara abana mu gasozi batabyiteguye.

Uyu mugabo avuga ko hashyizweho gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, aho usanga bicara ubwabo bagacoca amakimbirane ndetse bagashyira cyane ubukangurambaga ku bagabo.

Umuyobozi w’agateganyo mu karere ka Rubavu, Murenzi Janvier, asobanura ko mu Rwanda ikibazo cy’ubuharike cyakunze kugaragara cyane mu bice by’icyaro ahanini bitewe n’ubujiji.

Avuga ko hari n’ikibazo cy’umuco, aho hari abumva ko gutunga abagore benshi bibongerera igitinyiro kuko babyara abana benshi bakagwiza amaboko.
Icyakora ngo ubuyobozi ntiburebera iki kibazo kuko budahwema kubyamagana hagamijwe guhashya amakimbirane ya hato na hato, ahanini barwanira imitungo.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE