2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rutsiro: Gutanga amafunguro ku banyeshuri byabaye igisubizo ku myigire

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-29 07:05:03

 
Share on:
 
Yasuwe:47
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gahunda yo guha amata abana mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubugwingire ikomeje gushyirwa mu bikorwa mu mirenge imwe n’imwe yatoranyijwe mu karere ka Rutsiro harimo umurenge wa Kivumu, aho abana bahabwa igikoma cy’ubuntu muri iyo gahunda ya Leta ifatanyije na PAM.

JPEG - 205.8 kb
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kivumu Ubuzake Jean de Dieu (Foto Mukagahizi R.)

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kivumu Ubuzake Jean de Dieu, avuga ko iyi gahunda yo gutanga amafunguro ndetse n’igikoma imaze umwaka ishyizwe mu bikorwa.

Yagize ati “Iyi gahunda yo gutanga igikoma ndetse n’amafunguro ku banyeshuri yatubereye igisubizo ku myigire y’abanyeshuri kuko kugeza ubu umubare w’abanyeshuri bataga ishuri wagabanutse ndetse n’intsinzi yarazamutse.”
Akomeza avuga ko iyi gahunda yabaye igisubizo ku kibazo cy’abana bataga amashuri muri iyo mirenge kubera imirire mibi.

IkizangeneraVedaste ni umurezi mu rwunge rw’Amashuri rwa Kivumu. Ashima iyi gahunda yo guha igikoma abana mbere yo kwinjira mu ishuri.

Yagize ati “ Mbere wasangaga bamwe mu bana batishimiye kwiga ndetse bagatsindwa amasomo ariko ubu usanga abanyeshuri bashishikariye kwiga cyane ndetse nta n’umunyeshuri ugikererwa kuza ku ishuri kuko aba avuga ko natinda asanga abandi igikoma bakimaze.”

Nyiransabimana Beatrice ufite imyaka 47 ni umwe mu babyeyi barerera muri icyo kigo. Afite umwana w’umuhungu wigeze kuva mu ishuri ajya gushaka akazi ko kwikorera amatafari. Avuga ko ubu atari ko bikimeze.

Yagize ati “Namwingingiraga kujya ku ishuri akanyamaganira kure ambwira ko atajyayo ndetse n’ibyo bamwigisha nta mwanya afite wo kubitega amatwi kubera ko yari afite inyota y’amafaranga ariko ubu yasubiye mu ishuri.”

N’abanyeshuri muri rusange bavuga ko nta kibazo cyo gusonza bagira ku buryo bashishikajwe n’icyatuma batsinda.

Umurenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro ufite utugari 6. Dutatu dukora ku kiyaga cya Kivu. Ufite abaturage barenga ibihumbi 32. Ni wo murenge utuwe cyane muri aka karere. Abaturage bakunze gukora ibikorwa bishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Bahinga ikawa, ibishyimbo, ibigori n’imyumbati. Kuri ubu by’umwihariko bashyize imbere kuvugurura urutoki.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE