2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abenjenyeri bafite uruhare mu mibereho n’iterambere-Musoni

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-29 06:56:42

 
Share on:
 
Yasuwe:132
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inama ihuje abenjenyeri barenga 800 baturuka mu bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afurika yaberaga i Kigali yasoje imirimo yayo nyuma y’iminsi ine. Minisitiri w’Ibikorwa remezo Musoni James akaba ayarababwiye ko bafite uruhare mu mibereho n’iterambere.

JPEG - 275.2 kb
Abenjenyeri barahiriye kuzuza inshingano, basabwa kurushaho guharanira kuba inyangamugayo (Foto James R.)

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni, ubwo iyi nama yasozaga imirimo yayo ejo hashize ku wa 28 Nzeri 2017, yavuze ko abenjenyeri bafite uruhare runini mu mibereho n’iterambere. Yarababwiye ati “Mufite inshingano, hari ibyakwangirika mu gihe mutagumye muri izo nshingano, buri wese asabwa kugendera ku mategeko n’indangagaciro na kirazira bigenga uyu mwuga.”

JPEG - 158.4 kb
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James, ageza ijambo ku bari bitabiriye inama (Foto James R.)

Avuga ko iyi inama ari ingenzi cyane, ati “Iyi nama kuri twe nk’Abanyarwanda ni iy’ingenzi, ni umwanya wo guhuza abenjenyeri b’Abanyarwanda n’abandi hagamijwe kungurana uburambe n’ubumenyi, ni igihe cyo kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe.”

Umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ibikorwa remezo n’imiturire muri Zambiya, Charles Mushota, avuga ko nk’abenjenyeri b’Abanyafurika ari byiza guhurira hamwe bagamije gushakira ibisubizo ibibazo bihari hatabayeho gutegereza abanyamahanga. Ati “Hanze hatandukanye n’iwacu, ni byiza kwishakamo ibisubizo nk’abanyafurika, abahanga turabafite bafite ubumenyi bwo gucunga neza imyanda n’ibindi bisigazwa, u Rwanda rwabigezeho, rurasa neza ruteye imbere, aha tuhakuye ubumenyi bugiye kudufasha bityo bigabanye n’igiciro kigenda muri aka kazi.”

Asaba abenjenyeri bakiri bato kurushaho kubaka icyizere mu bantu, ati ”Ndibaza hafi mu bihugu by’Afurika bamwe mu banyapolitiki n’abaturage ntibaraha icyizere abenjenyeri bo ku mugabane w’Afurika, ni ah’abenjenyeri kwerekana ubunyamwuga n’ubunyangamugayo kuri uyu mugabane, bakoze akazi keza, ni inshingano zabo gukomeza kuba abanyamwuga n’inyangamugayo.”

Lucy Wanjiku Mutinda ni umwenjeniyeri ukomoka mu gihugu cya Kenya, avuga ko ari akazi kabo ko guharanira ko umugabane usa neza. Ati “Ni ahacu gukomeza gucunga neza imyanda ari na ko tugabanya ibyuka bihumanya kugira ngo ubuzima bw’abaturage burusheho kuba bwiza, iyo mu gihugu habayeho imicungire myiza inoze y’imyanda bituma habaho ahantu heza hanagira uruhare mu gukurura abashoramari.”

Jean Pierre Shumbusho ni umwenjenyeri ukiri muto, ati ”Iyi nama yatubereye ingenzi cyane, twabonye uko ibihugu byitwara mu micungire y’imyanda no gufata neza amazi, ayakoreshejwe akongera gusukurwa bityo agakoreshwa mu bindi.”

Avuga ko imyanda uretse gukusanywa inabyazwa ibindi bikoresho bifite akamaro n’uruhare mu mibereho myiza y’abantu, ati ”Hari abakura amakara mu myanda, ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari, gaze yifashishwa mu guteka bikagabanya umubare w’ibiti byari gutemwa hagamijwe kubibyazamo inkwi, ibi birengera ibidukikije, muri rusange imicungire myiza y’imyanda binavuze kurengera.”

Iyi nama y’iminsi ine yahuzaga abenjenyeri barenga 800 uretse kuba umwanya wo kungurana ubumenyi n’uburambe, yanabaye n’umwanya wo kurahiza abenjenyeri bose nk’uburyo bwo kubaha biruseho inshingano byose bigamije umurongo w’ukwiyemeza kuba abanyamwuga barangwa n’indangagaciro z’umwuga. Iyi nama kandi yabaye n’umwanya wo kubaha impanuro aho basabwe kwirinda ruswa mu kazi kabo, banasabwa kongera no gushishikariza abagore n’abakobwa kwitabira uwo mwuga.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE