2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RGB yashyikirije miliyoni 300 imiryango 12 itari iya Leta

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-29 06:41:59

 
Share on:
 
Yasuwe:138
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda 300 000 000 yashyikirijwe imiryango itari iya Leta 12 muri gahunda yo kuyubakira ubushobozi, akaba ari ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Minisiteri zinyuranye n’ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (ONE UN).

JPEG - 243.2 kb
Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru wa RGB (inyuma) wari uyoboye umuhango, Umuhuzabikorwa wa ONE UN mu Rwanda (iburyo), Igr Ruhamya Colletha washyikirije sheki umwe mu miryango yahawe inkunga

Nk’uko bisobanurwa na Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru wa RGB, ngo iyi gahunda ikuriwe n’urwego ayobora igamije gushyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II) ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ugamije iterambere (UNDP) kuva muri 2013-2018.

Prof. Shyaka ati “Iyi ni gahunda yo kongerera ubushobozi imiryango itari iya Leta binyuze mu mapiganwa y’imishinga, iyo nkunga igahabwa iyagize imishinga myiza hakurikijwe ireme ryayo.”

Umuyobozi mukuru wa RGB avuga ko imishinga 200 ari yo yari yinjiye muri iri piganwa, imishinga ifite ireme yatoranyijwe ikaba 75, mu gihe iyahawe inkunga kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Nzeri 2017 ari 12.

Yagize ati “Imiryango itari iya Leta ni abafatanyabikorwa bakomeye mu gufasha kugera ku iterambere rirambye kandi ritagira uwo risiga inyuma, ku bw’ibyo, Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ntituzahwema gukomeza kuyishyigikira.”

Uwari uhagarariye Caritas Rwanda muri Diyosezi ya Nyundo, nk’umwe mu miryango yahawe iyi nkunga, Mbonyubwayo Epimaque, yasobanuye umushinga watsindiye iyi nkunga ujyanye no gukura abaturage mu bukene bo mu turere 4 tw’Intara y’Uburengerazuba ari two Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero.

Yagize ati “Uyu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi watsindiye iyi nkunga ugamije gufasha abaturage bo mu turere twa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo mu rwego rwo kurwanya ubukene mu miryango 2 284 no gukemura ikibazo cy’imirire mibi hifashishijwe ibiti by’imbuto zinyuranye bivangwa n’imyaka.”

Mbunyubwayo avuga ko ibiti bizaterwa mu mirima y’abaturage ari 400 000 kandi ko bazafasha imiryango 160 kubona uburyo bwo gufata amazi y’imvura hakoreshejwe shitingi, uburyo bugaragara nk’ubudahenze ku buryo n’abandi baturage bazabigiraho bakabasha kubikora.

Umuryango SODECO na wo ni undi mu wahawe iyi nkunga, ukazayikoresha mu gufasha abapfakazi b’inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Bugesera kubona ibigega by’amazi no kurwanya ikibazo cy’imirire mibi binyuze mu kubaha ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi bw’imboga zinyuranye.

Imiryango ya sosiyete sivili yahawe iyi nkunga uko ari 12 yashyikirijwe 25 000 000 buri umwe, yose hamwe akaba 300 000 000 mu gihe icyiciro cyayo cya mbere cyarangiye muri Werurwe 2017 cyari cyahawe inkunga ingana na 1 425 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda ku miryango 45 itari iya Leta.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE