2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Taekwondo: Abakinnyi 6 bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi mu bafite ubumuga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-28 10:37:54

 
Share on:
 
Yasuwe:25
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Tariki 19 Ukwakira 2017 mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’Ubwongereza hazabera shampiyona y’isi mu mukino wa Taekwondo mu cyiciro cy’abafite ubumuga “World Para Taekwondo Championships 2017”, nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “RTF”, abakinnyi 6 ni bo bazaserukira u Rwanda muri iyi mikino.

JPEG - 356.6 kb
Umunyamabanga mukuru wa RTF, Bagabo Placide utangaza ko abakinnyi biteguye kuguma ku myanya myiza kugira ngo bazabone itike y’imikino Paralempike 2020 biborohereye (Foto Bugingo F)

Umunyamabanga mukuru wa RTF, Bagabo Placide yatangaje ko muri Mata 2017 mu Rwanda habereye irushanwa ry’Afurika muri Taekwondo y’abafite ubumuga ahitabiriye ibihugu birenga 15 nyuma mu bakinnyi 12 bari baserukiye u Rwanda bitwara neza begukana imidali. Ati “Abo rero ni bo tuzajyana muri shampiyona y’isi”.
Aba bakinnyi ni Rukundo Consolée, Niringiyimana Jean Claude, Bizumuremyi Jean Marie Vianney, Imanirakiza Jean Pierre, Nikwigize Jean De La Croix na Tuyishime Elièzer.

Bagabo yakomeje avuga ko irushanwa rizaba tariki 19 Ukwakira 2017 ariko ko ikipe izerekeza mu Bwongereza tariki 15 Ukwakira 2017.
Abakinnyi batangiye imyitozo

Aba bakinnyi batangiye imyitozo ariko nk’uko Bagabo yabitangarije Imvaho Nshya kuva tariki 01 Ukwakira 2017 bazatangira umwiherero bazakorera i Muhanga ahari Salle irimo ibikoresho byose bahawe na KOICA.

Abenshi muri aba bakinnyi bari mu 10 ba mbere ku isi, Bagabo avuga ko bifuza ko baguma muri iyi myanya kugira ngo bazabashe kubona itike y’imikino Paralemipke izabera Tokyo mu Buyapani muri 2020. Ati “Nitwitabira amarushanwa akomeye bagakomeza kwitwara neza bikagera muri 2020 bakiri ku myanya myiza ntabwo bazirirwa bashakisha itike y’imikino Paralempike 2020 bazaba bayifite”.
MINISPOC igomba kubibafashamo

Bagabo avuga ko batitabiriye amarushanwa abandi babanyuraho ariko atangaza ko amarushanwa ahari igisigaye ari ubufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” kugira ngo bitabire.

Aha yavuze ko hari irushanwa ryo ku mugabane w’u Burayi bagakwiye kuba baritabiriye ariko hari n’andi marushanwa nk’imikino y’abafite ubumuga yose izabera ku mugabane w’u Burayi mu Gushyingo 2017. Ati “ Nibitwara neza n’aya marushanwa yandi bazayitabira. Icyo dushaka ni uko baguma imbere tukajya mu mikino Paralempike 2020 dufite itike tutagiye mu byo kuyishaka”.

Ubu aba bakinnyi ndetse n’abazabaherekeza bakaba barimo gushakirwa uruhushya rubemerera kwinjira mu Bwongereza “Visa”.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE