2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo:Bahuriye mu giterane cyo gushimira Imana ku bw’amatora yagenze neza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-28 07:56:36

 
Share on:
 
Yasuwe:63
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi b’abamadini n’amatorero akorera mu karere ka Gatsibo, abayoboke babo n’abaturage muri rusange, bifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere, bashimira Imana ko amatora yo mu Rwanda yagenze neza nk’uko bari barabisabye mu masengesho.

JPEG - 304.9 kb
Igiterane cyo gushima Imana cyitabiriwe n’amadini n’amatorero atandukanye (Foto Hitimana S)

Ni mu giterane cyari kigamije guhigura umuhigo abanyamadini ndetse n’ubayobozi bari barahize, ubwo baheruka guhurira mu masengesho baragiza Imana amatora y’Umukuru w’igihugu, yabaye muri Kanama 2017.

Musenyeri Birindabagabo Alex, uyobora Diyosezi ya Gahini, yagize ati “Mu giterane cy’ubushize twahuriye kuri iki kibuga, tunavuga ko Imana nikora ibyo twayisabye tuzagaruka tukayishima. Uyu ni umwanya mwiza rero wo guhigura uyu muhigo kuko ibyo twasabye Imana yabikoze.”

Yakomeje agira ati “Ni n’umwanya kandi wo kuragiza Imana u Rwanda n’Umukuru w’igihugu twitoreye kugira ngo akomeza gukora ibyo yiyemeje birimo guteza imbere igihugu.”

Gasabira Emanuel, umuyobozi w’itorero Revelation Church mu Rwanda, yishimiye ko abahagarariye amadini n’amatorero mu karere ka Gatsibo, bafite ubufatanye kandi biteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu, mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage.

Ati “Dukwiye gusenyera umugozi umwe, kuko umukirisitu wacu ni we muturage ubuyobozi buhora bushakira ibyiza. Natwe twifuza ko aba tuyobora bazamuka mu buryo bw’umwuka ndetse no mu iterambere. Dusengera igihugu, kandi twiteguye kugira uruhare mu kubaka imiryango mizima.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburasirazuba, Habimana Kizito, yashimye ubu bufatanye, anasaba ko abahagarariye amadini bashyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’abaturage.

Yagize ati “Turashimira ubufatanye mufitanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta, ariko tukanabasaba kongera imbaraga mu gushishikariza abayoboke banyu, kugira imyumvire iteye imbere muri gahunda za Leta.

Urugero, nta wakagombye kugira umuyoboke udafite mituweli, udafite ubwiherero, utajyana umwana mu ishuri n’ibindi. Ibi bizadufasha mu guhamya ko dushyigikiye ibyo Imana yadukoreye, idutoranyiriza umuyobozi utugezaho izo gahunda zose, aho natwe tugomba kumufasha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje kugeza ku banyarwanda.”

Iki giterane cyo gushima Imana kitabiriwe n’abayobozi b’amadini akorera mu karere ka Gatsibo, abakirisitu, amakorari n’abaririmbyi ku giti cyabo batandukanye.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE