2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Hateguwe igiterane cyo gukangurira abantu guhozaho gusenga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-28 07:36:16

 
Share on:
 
Yasuwe:451
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nkurunziza Edouard, Umuyobozi w’Itorero rya Power of Prayer Church “Imbaraga z’amasengesho” rikorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro yatangaje ko bateguye igiterane cyo gukangurira abantu guhozaho gusenga, kizaba kuva ku ya 13 kugeza ku ya 15 Ukwakira 2017 ku rusengero rwa Healing Center ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

JPEG - 284.1 kb
Healing Worship Team, imwe muri korali zizaririmba mu giterane

Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko icyo giterane kigamije gukangurira abantu ugutera ikirenge mu cya Yesu ngo kuko na we ajya kuza gucungura abantu ku isi yagiye imbere y’Imana arasenga cyane bimufasha kuza akora icyo gikorwa.
Ibitangaza na byo yakoraga, Nkurunziza yibukije ko Yesu yabikoraga kubera ukuntu yasengaga ubudacogora.

Yagize ati “Ni igiterane kigamije gukangurira abantu ugusenga ubudasiba kuko ni yo ntego twasigiwe na Yesu. Na we ajya kuza ku Isi yarasenze cyane abasha kuza acungura abantu. N’ubwo kandi abantu bajya birengagiza kuvuga uko yakoraga ibitangaza, yabikoraga kubera amasengesho yabaga yakoze”.

JPEG - 139.1 kb
Nkurunziza ahamya ko kizaba ari igiterane cyiza

Uko Yesu yasengaga cyane ngo byari mu rwego kandi rwo gukangurira abantu guhora basenga. Uguhozaho gusenga, Nkurunziza avuga ko bituma umuntu agira imyitwarire myiza aho ari hose.

Ukudasenga kw’abantu, yemeza ko ari ko gutuma bakora amakosa bidakwiye.
Amatorero yose, Nkurunziza avuga ko atumiwe muri icyo giterane kugira ngo bibukiranye hamwe inshingano z’umukrisito zo kudahwema gusenga.

Imyiteguro yacyo, yavuze ko igeze kure ngo kandi hazaba harimo abavugabutumwa batandukanye barimo Mukwiza Simeon uzaturuka muri Canada, Ruhumbuguza Meschak uzava muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’undi witwa Misariro uba mu Rwanda.

Muri icyo giterane kandi yavuze ko hazaba harimo amakorali anyuranye arimo Alarm Ministries, True promises, Gisubizo Ministry, Rehoboth Ministries na Healing Worship Team ibarizwa muri iryo torero.

Rumenga Etienne uyobora korali ya Healing Worship Team imwe muri korali zizaririmba muri icyo giterane yavuze ko biteguye mu buryo buhagije kuzaririmbira abantu neza kuva umunsi wa mbere w’igiterane kugeza ku munsi wa nyuma ngo kandi bizeye ko Imana izakora ibitangaza muri icyo giterane.

Muhoza Innocent uzwi nka Kibonke uyobora korali mu gihe cyo kuririmba na we yavuze ko ijoro n’amanywa basengera icyo giterane kugira ngo kizagende neza.
Muri icyo giterane kandi ngo abantu bazasobanukirwa ukuntu bakwiye gusenga mu kuri no mu mwuka baramya Imana banayihimbaza.

Icyo giterane cyahawe inyito ya “ Prayer driven for life” kizajya kiba mu masaha y’umugoroba.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE