2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kicukiro: Hatashywe umudugudu wa Nyamwijima uhindurirwa izina witwa Rumuri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-28 07:25:14

 
Share on:
 
Yasuwe:410
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu mudugudu wahoze witwa Nyamwijima hatashywe umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu 40 zubakiwe abatishoboye maze abayobozi batangaza ku mugaragaro ko uyu mudugudu udakwiye gukomeza kwitwa Nyamwijima kuko urimo ibikorwa remezo ndetse ukaba unagaragaza iterambere rirambye.

JPEG - 318.4 kb
Harelimana Cyriaque, umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry’ubukungu afungura ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo muri Kicukiro (Foto; Niyonsenga S)

Nyamwijima wari umwe mu midugudu igize Akagari ka Ayabaraya, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yemeje ko nta mpamvu yo gukomeza kwita uyu mudugudu Nyamwijima, ko ukwiye kwitwa Rumuri, anaboneraho gusaba abahatujwe kuzabungabunga ibikorwa remezo bahawe ku buntu.

Dr Nyirahabimana yagize ati “Aha bazajya babona ubuvuzi, bazajya babona amazi, bafite amashanyarazi ndetse banafite icyumba mberabyombi aho bazajya bidagadurira, bakareba amakuru kuri televiziyo ndetse bakanajya kuri mudasobwa zizaba zirimo, ni yo mpamvu aha hatakiri muri Nyamwijima ahubwo ni Rumuri.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Harelimana Cyriaque, yashimangiye ko izi nzu kimwe n’izindi zizakomeza kubakwa mu Rwanda hose biri muri gahunda yatangijwe na Perezida Paul Kagame igamije gutuza Abanyarwanda bose ahantu heza.

Harelimana yagize ati “Iyi ni gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wacu igamije gutuza Abanyarwanda bose neza, icyerekezo 2020 kidusaba ko Abanyarwanda bose batura neza, ni muri urwo rwego rero iyi gahunda izakwirakwira mu gihugu cyose. Kugeza ubu buri karere gafite umudugudu w’icyitegererezo ariko turateganya no kubaka indi midugudu mu turere muri gahunda y’imyaka 7 ya leta y’u Rwanda kandi nta bwo ari amazu gusa ahubwo ni amazu afite n’ibikorwa remezo.”

Bamwe mu baturage bahawe izi nzu bemeza ko ari amahirwe babonye yo kuva mu bwigunge ndetse akaba ari n’umwanya wo gutekereza icyo bakora bakiteza imbere.
Uwitwa Uwizeye Henriette yagize ati “Nari maze imyaka yo kuva 1994 ndi mu bukode ariko ubu umubyeyi wacu Perezida Kagame yanyibutse, iyi nzu mpawe izamfasha gutuza noneho ntekereze icyo nakora nkiteza imbere.”

Kayinamura Ferdinand na we wahawe inzu we ati “Uko twari mbere yo guhabwa izi nzu, twari abantu batagira inzu, twahoraga tubunza akarago ndetse bamwe ugasanga barahoza ikirenge ku murenge basaba amafaranga y’icumbi, ariko ubu Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ikunda abaturage bayo ubu murabona ahantu heza yadutuje, aya mazu ubwo tuyagezemo akaba afite agaciro kenshi gutya twiyemeje kuyafata neza kugira ngo atazangirika tuyareba.”

Inzu 40 zatashywe mu karere ka Kicukiro mu rwego rw’imidugudu y’icyitegererezo icyiciro cya mbere zubatswe mu buryo bw’enye muri imwe (four in one), biteganyijwe ko muri uyu mudugudu hazubakwa inzu zose hamwe 152. Aha kandi hanahise hubakwa ivuriro rito ndetse n’inzu mberabyombi.

Izi nzu zatashywe ndetse n’ibindi bikorwa remezo bizigaragiye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 781 utabariyemo amafaranga yaguzwe ikibanza, iyi akaba ari imwe mu mpamvu ubuyobozi bwibukije abazihawe kuzifata neza mu rwego rwo kutangiza ibikorwa byatwaye ako kayabo k’amafaranga.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE