2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MINECOFIN na MININFRA byasabwe guha umurongo EUCL

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-28 07:11:38

 
Share on:
 
Yasuwe:228
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gusuzuma imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu, PAC, basabye ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’iy’Ibikorwa Remezo (MININFRA) batanga umurongo ku kigo cya Leta gishinzwe gutanga, no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi EUCL, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gucunga neza umutungo wa Leta.

JPEG - 230 kb
Umuyobozi wa EUCL, Maj. Kalisa Jean Claude, ari imbere ya PAC

Ibi babisabye aho kugira ngo bajye bakomeza guha icyo kigo iyindi ngengo y’imari mu gihe kitarubahiriza ibyo kiba cyarasabwe n’umugenzuzi mukuru, mbere yo kubaha iyindi ngengo y’imari.

Ibyo bikubiye mu myanzuro abadepite bagize komisiyo ya PAC basabye abayobozi b’icyo kigo bayitabye mu rwego rwo kubazwa mu ruhame ku bijyanye n’ibibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, aho abadepite basanga EUCL yaragize ibibazo ku micungire idahwitse y’ibikoresho byo mu bubiko.
Icyakora umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Biraro Obadiah, agaragaza ko muri icyo kigo hari icyizere ko bizahinduka.

Abagize PAC basanga za Minisiteri EUCL ibarizwamo zigize icyo zikora, ngo hari byishi byahinduka mu mikorere, aho Depite Izabiriza Marie Mediatrice asaba ko mbere yo guha ingengo y’imari ikigo cya EUCL, abayobozi bagombye kujya bagaragaza raporo irebana n’inyandiko zerekana uko amafaranga yakoreshejwe nk’uko baba barabisabwe.

Ati “Izo minisiteri zombi zagombye kugira uruhare rwazo, ku buryo EUCL yahabwa amabwiriza, ikajya itanga raporo yuzuye mbere yo kubongera iyindi ngengo y’imari, kuko nk’ubu ibibazo biragaragara kuko bacunze nabi, nyuma y’umwaka bakabongera ayandi na ya makosa agakomeza kugaruka aho kwikosora”.

Depite Karemera Thierry hamwe n’abandi bagize komisiyo barimo Perezida wayo Nkusi Juvenal, banenga uburyo ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi kuva amavugurura yatangira cyakomeje guhindagura amazina kenshi, bityo bigatera urujijo mu gihe cyo gusobanura no kugaragaza uruhare rw’umuyobozi runaka ku birebana n’imicungire idahwitse.

Yagize ati “Iyo bahindaguritse kenshi habura ubazwa inyandiko runaka iba ikenewe, kuko bakomeza kuvuga ngo ibyo byajyanwe n’abagiye, abandi ngo ntitwari duhari, ugasanga bitana bamwana.”

Mu bibazo by’imicungire mibi, umuyobozi wa EUCL, Kalisa Jean Claude, hamwe na perezida w’inama y’ubutegetsi bisobanuyeho, ni ikibazo cy’amafaranga miliyari 44 yakoreshejwe mu bikorwa byo kubaka ikoranabuhanga rya G.I.S kandi nta miyoboro yari yakagiyeho, ikibazo cy’ububiko ‘stock’, hirya no hino mu ntara aho EUCL ikorera basanze hari ibikoresho bigaragara mu buryo bufatika, ariko wajya muri ‘system’ bikabura, byose bifite agaciro ka miliyoni 188, miliyoni 75 zitagaragazwa mu ishusho y’umutungo, n’ibindi.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE