2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urwego rw’imari n’ifaranga ry’u Rwanda bihagaze neza-Rwangombwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-28 07:02:49

 
Share on:
 
Yasuwe:183
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ku mpande zombi, haba ku ruhande rw’ubusugire bw’urwego rw’imari no ku ruhande rwa politiki y’ifaranga.

JPEG - 272.4 kb
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (Foto James R.)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 27 Nzeri 2017, ubwo komite ebyiri za Banki Nkuru y’u Rwanda zateranaga zitangaza uko ubukungu bw’igihugu mu mezi atandatu ashize bwari bwifashe, haba ku ruhande rwa komite y’ubusugire n’ubutajegajega bw’urwego rw’imari no ku ruhande rwa politiki y’ifaranga.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko urwego rw’imari rukomeje gutera imbere ku buryo bushimishije, haba ku mabanki no mu bigo by’imari biciriritse (MFIs) n’ibindi mu buryo bw’imari shingiro yabifasha guhangana n’ibibazo bahura na byo.

Ati “Iyo urebye umutungo w’ibigo by’imari muri iki gihe cy’amezi atandatu abanza y’umwaka wa 2017, imari y’amabanki yateye imbere kuri 13%, naho mu bigo by’imari iciriritse yiyongeraho 8%, ibigo by’ubwishingizi byazamutseho 10% naho ibigo byo kwizigamira bizamukaho 13%.”

JPEG - 277.4 kb
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na Dr Monique Nsanzabaganwa, Guverineri wungirije wa BNR (Foto James R)

Yongeyeho ko igipimo cy’ibyo bigo kigaragaza ko mu mezi atandatu ashize banki zihagaze kuri 20.7% mu gihe zitagomba kujya munsi ya 15%. Ku bigo by’imari biciriritse, igipimo gihagaze kuri 33.3%.

Amafaranga ibigo by’imari bifite yo kuguriza abantu ari ku kigero cya 39% ku ruhande rw’amabanki, mu gihe batagombye kujya hasi ya 20%; ibigo by’imari iciriritse byo bikaba biri kuri 99.1%.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko kugeza ubu ikitagenda neza mu bigo by’imari ari ubwiza bw’inguzanyo ibigo by’imari bitanga, cyane mu nguzanyo zitishyurwa.
Ati “Mu mabanki, inguzanyo zitishyurwa ziri ku 8.2% ugereranyije 8.1% uko byari biri mu kwezi kwa Werurwe 2017. Ubundi twifuza ko byaba nibura hasi ya 5%.” Ibigo by’imari iciriritse na byo inguzanyo zitishyurwa zo ziri kuri 12.3% ugereranyije na 11.7% muri Werurwe.”

Ku bijyanye na politiki y’ifaranga, Rwangombwa yashimangiye ibiherutse gutangazwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Ikigo cy’Ibarurishamibare ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kuri 4% mu gihembwe cya kabiri 2017 bivuye kuri 1.7% mu gihembwe cya mbere.

Ati “Iyo turebye imibare yihuse dukurikirana nka Banki Nkuru y’u Rwanda, tubona ko mu gihembwe cya gatatu ubukungu buzatera imbere kurusha uko bwagenze mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ndetse kurusha no mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize.”

Ku isoko ry’ivunjisha, ifaranga ry’u Rwanda kugeza tariki ya 26 Nzeri 2017 ryari rimaze guta agaciro kuri 2.15% ugereranyije na 8% ryari ryagatayeho mu mezi agera ku icyenda ya mbere mu 2016. BNR ivuga ko ifaranga ritazata agaciro birenze 3% muri uyu mwaka wa 2017.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE