2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RDC: Imfungwa 34 zatorotse gereza ya Mwenga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-27 07:29:45

 
Share on:
 
Yasuwe:551
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imfungwa 34 zatorotse gereza y’ahitwa Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC).

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri aho 2017, ubutegetsi bw’iki gihugu butangaza ko basanze imfungwa ngo zarasenye igikuta cya gereza zifashishije amapiki.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga Jeune Afrique n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza ko, gutoroka gereza kw’abanyururu ari ibintu bimaze kumenyerwa muri DRC, ikibazo cyakunze kwibazwaho cyane cyane muri uyu mwaka wa 2017.

Mu batorotse iyo gereza ngo harimo abantu 27 bari barakatiwe n’inkiko bahamwe n’ibyaha by’ihohotera n’ubujura bukoresheje intwaro n’ubwicanyi. Batatu mu bari bacitse ngo batawe muri yombi, ariko abagera kuri 31 ntibabonetse.

Désiré Masumbuko, umuyobozi wa zone ya Mwenga yatangarije Jeune Afrique ko batinya ko gutoroka kw’abo bagororwa bishobora guteza umutekano muke kubera ibikorwa by’urugomo basanzwe bazwiho. Gusa, uyu muyobozi mu nzego z’ibanze ngo aremera ko ubuzima bw’abatorotse bwari bubi cyane kuko nta biribwa bihagije babonaga, ndetse ngo n’iyo babaga barwaye nta miti yo kubavura babonaga.

Impungenge ku mutekano muke ushobora kwibasira ako gace, byashimangiwe n’Umwami Kalenga Riziki, watangarije AFP ko itoroka ry’izo mfungwa ngo ribahangayikishije cyane kandi ko biteze ko bizahungabanya umutekano w’ako gace babereye umuyobozi gakondo.

Tugarutse ku kibazo cy’imfungwa zitoroka gereza hirya no hino muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, ibitangazamakuru byibutsa ko muri Gicurasi, imfungwa zirenga 4 000 zatorotse gereza nkuru ya Makala iri mu murwa mukuru wa Kinshasa.

Abantu batazwi bitwaje intwaro ni bo bagabye igitero babohoza abo banyururu bose. Muri Kamena abanyururu barenga 900 bacitse gereza yo mu mujyi wa Beni babohojwe n’abitwaje intwaro batazwi. Kuri 03 Nzeri 2017, abari bafungiwe muri gereza ya Kabinda mu ntara ya Lomami bagera ku 115 baracitse hasigaramo 5 bonyine.

Iki kibazo cyo gutoroka gereza kw’imfungwa hirya no hino muri Kongo-Kinshasa, ntikivugwaho rumwe n’abanyapolitiki. Leta ivuga ko bikorwa n’abarwanya Guverinoma. Nyamara abatavuga rumwe na yo bakemeza ko byose bikorwa n’ubutegetsi kugira ngo bugaragaze ko mu gihugu nta mutekano kugira ngo bubone urwitwazo rwo kudategura amatora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba yarabaye mu mpera za 2016, nk’uko biteganwa n’Itegeko Nshinga.

JPEG - 290.9 kb
Izi modoka zajyaga Mwenga ariko kubera umuhanda upfuye ngo zishobora kumara iminsi myinshi mu nzira zivuye Bukavu

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE