2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagare: Akarere ka Huye katangiye gushyigikira CCA

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-27 07:23:47

 
Share on:
 
Yasuwe:81
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Akarere ka Huye katangiye gushyigikira ikipe y’umukino w’amagare ya Cycling Club for All (CCA) ibarizwa muri aka Karere. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yabwiye Imvaho Nshya ko bamaze guteganya miliyoni eshanu zo gushyigikira iyi kipe.

JPEG - 325.5 kb
Twizerane Mathieu (ibumoso), umwe mu bakinnyi ba CCA urimo kwitwara neza muri iyi minsi (Foto Bugingo)

Yagize ati ’’Twasanze iyi kipe ikwiriye ingengo y’imari ya miliyoni eshanu aziyongera ku yo abakunzi b’iyi kipe baba batanze’’. Ni amafaranga ashobora kuziyongera, ndetse hari n’abakeka ko ari make ugereranyije n’ayo aka karere gashyira mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Mukura VS ahwanye na miliyoni 104.

Kayiranga Muzuka uyobora aka karere agaragaza ko hari indi mikino bafasha. Ati “Dufite indi mikino dutera inkunga nk’Umurenge Kagame Cup, amarushanwa ya moto n’ibindi’’.

Mu nama y’inteko rusange ya CCA yateranye tariki 19 Werurwe 2017 yanzuye ko ingengo y’imari y’iyi kipe ari miliyoni 46 zigomba guturuka mu bakunzi b’iyi kipe n’abaterankunga biyongera kuri Horizon Express itanga miliyoni eshatu buri kwezi.

Muri iyi nteko rusange, Abanyamuryango bahise bakusanya miliyoni enye zo kuyifasha baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu w’ibihumbi 10 bya buri kwezi.

Perezida wa CCA, Bihira Bosco avuga ko bafite gahunda yo kwegera Akarere ka Nyaruguru na Gisagara aho iyi kipe ikorera. Akomeza avuga ko intego bafite ari ukuzagira ikipe ikomeye kandi itanga abakinnyi hanze. Ati “Turifuza ko yaba ya kipe izajya isohoka ikajya hanze ku giti cyayo (nta nkunga ihawe). Bizadusaba gushakisha impano z’abana, ubundi tunashyireho icumbi rihoraho y’abakinnyi, tunashyireho n’ushinzwe imibereho y’abakinnyi’’.

Iyi kipe ubu irimo abakinnyi bakomeye barimo Hakuzimana Camera ndetse na Twizerane Mathieu uherutse no kubyerekana yegukana intera ya 7 ya Rwanda Cycling Cup 2017 aho kuva Nemba muri Bugesera kugera i Muhanga yabaye uwa mbere akaba ari yo ntera ya mbere yari yegukanye.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE