2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza:Bosenibamwe yasabye abayobozi guhagurukira ikibazo cy’abana b’inzererezi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-27 07:16:07

 
Share on:
 
Yasuwe:124
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Abayobozi bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kwita ku kibazo cy’abana b’inzererezi, muri gahunda y’uko mu myaka 5 iri imbere iki kibazo kigomba kuba cyakemutse.

JPEG - 200.1 kb
Bosenibamwe Aimé, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (Foto archive)

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, Bosenibamwe Aimé, mu kiganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’Uburasirazuba, mu nama yabereye i Kayonza.

Bosenibamwe Aimé yemeza ko ikibazo cy’inzererezi gihangayikishije igihugu, agasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukumira ibituma abana baba inzererezi, kuko igihugu kitatera imbere mu gihe abana bakijandika mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’urubyiruko rwazahajwe n’ibiyobyabwenge, wamanuka hariya Iwawa ukahasanga urubyiruko rusaga ibihumbi 4 narwo rufite ikibazo kimwe, wajya Gitagata ukahasanga umubare munini w’abana bazahajwe n’ibi bibazo, kandi izi ngero dutanga nta bwo tubariramo ibigo ngororamuco mwe mufite mu turere twanyu.

Iki ni ikibazo gikomeye cyane tugomba gufatira ingamba, kuko ntiwakora ibigendanye n’iterambere ugifite ikibazo cy’urubyiruko n’abantu bakuru bazahajwe n’ibiyobyabwenge abandi ari inzererezi.”

Ikibazo cy’ubuzererezi si ubwa mbere aba bayobozi bo mu Burasirazuba basabwa kugihagurukira, kuko mu myaka 2 ishize hakozwe ubukangurambaga bwo gukura abana mu mihanda bagasubizwa mu miryango.

Bamwe mu banyamadini bo muri iyi ntara, bagaragaje ko ikibazo cy’inzererezi kitakorwa n’umuntu umwe cyangwa urwego rumwe ngo bishoboke, ahubwo bisaba ubufatanye.

Pasiteri Bicumu yagize ati “Hakenewe inyigisho zimbitse zigera hasi mu miryango, kuko ibibazo byinshi bikunze kugaragara bituruka mu miryango usanga itabanye neza byubakitse ndetse hari aho usanga byenda kuba nk’amateka y’uruhererekane, gukemura ikibazo cy’inzererezi bisaba ubufatanye ntihagire abantu bumva ko bagikemura bonyine.”

Undi mupasiteri mugenzi we yagize ati “Ubuzererezi bugaragaza ubuzima buri mu miryango yacu kuko kugira ngo umwana ajye kuba mu gasozi kandi yararemewe kuba mu muryango bigaragaza ko hari ikibazo.

Kugira ngo gikemuke ni uko habaho ubufatanye haba kuri twe abanyamadini, tugafatanya na Leta hagakorwa ubukangurambaga kuko abantu benshi bashaka kubyirengagiza. Umuntu amenya ko bikomeye iyo yegereye bariya bana aho baba mu miferege naho barara ku mabaraza y’abantu.”

Ikigo gishinzwe igororamuco cyemeza ko ubuzererezi bwahagurukiwe, ndetse ngo ubu bagiye gutangira gufata inzererezi bahereye mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE