2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

EDCL yisobanuye ku gusesagura umutungo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-27 07:10:59

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi b’Ikigo gishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, EDCL, bitabye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu bisobanura ku byo babajijwe.

JPEG - 239.9 kb
Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya EDCL, Mbonyi Manaseh ibumoso

Ibyo aba bayobozi babazwaga, ni ku birebana n’amakosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, bisobanura ku kibazo cy’isoko rya miliyoni zisaga 778 z’amadolari ahwanye na miliyari zisaga 657 z’amafaranga y’u Rwanda zishyuwe kuri mubazi “Cashpower” ikigo cyatumije zikamara igihe zitaragurwa na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigatuma abaturage bamara igihe bari mu kizima.

Ku birebana n’icyo kibazo, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wa EDCL, Prof Manaseh Mbonyi n’umuyobozi mukuru w’Ikigo babwiye Perezida wa Komisiyo ya PAC Juvenal Nkusi, ko ari byo koko ikibazo cyabayeho, aho rwiyemezamirimo yahawe akazi ko kugura mubazi zigatinda kuboneka ku isoko, uretse ko ubu zamaze kugurwa ikibazo kirakemuka.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, bakemanze imicungire ya lisansi yagenewe kunywesha ibinyabiziga bya EDCL, aho raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta igaragaza miliyari 6 yakoreshejwe kuri lisansi, kandi ikanyobwa n’imodoka zitari iza EDCL, ndetse hagaragazwa n’ibibazo bya zimwe mu modoka zo mu bwoko bwa Toyota, na Jeep zanyoye lisansi irenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, aho Hon. Izabiriza Mediatrice yatanze urugero rwa Toyota y’ikigo yanywesheje litiro 400, kandi bitabaho, iya Jeep raporo yumugenzuzi mukuru igaragaza ko yanyoye litiro 700, iya Mitsubishi yanyoye litiro 260.

Kuri icyo kibazo perezida w’Inama y’ubutegetsi avuga ko, nyuma yo kumenya icyo kibazo, umuyobozi ushinzwe ibikoresho yafatiwe ibyemezo bimwe muri ibyo birimo kwandikirwa ibaruwa imusezerera mu kazi, ndetse no gushyikirizwa ubutabera, akaba ari nabwo buzagena uko azishyura ibyo yanyereje.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’Ingufu, REG, Ron Weiss, yagize icyo avugaho n’ibibazo by’amadeni usanga ikigo kitavugaho rumwe n’abandi bafatanyabikorwa, imicungire y’imishiga itanoze, nk’umushinga wa Kalisimbi n’uwa Gishoma byadindiye, aho ikigo cya EDCL cyaciwe miliyoni 950 mu manzaganya biturutse ku manza EDCL yagiranye na rwiyemezamirimo kuko abayobozi ba EDCL bagize uburangare ntibakurikirana umushinga aho ugeze, ibihombo byatewe no gutumiza ‘transformer’ zishaje ikigo zikacyanga.

Umuyobozi w’ikigo asanga byinshi mu bibazo byarabayeho mu bihe byo gutandukanya ibigo, aho mu kuvangura imitungo byari bitarasobanuka neza bituma havuka ibibazo.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, asanga amateka y’ibibazo bya EDCL ahanini bishingiye ku kutavuga rumwe, abakozi badashoboye, hamwe no guhubuka.

Ron weiss uyobora REG ati “Erega, mu mikorere mishya irebana n’aho tuganisha ikigo twasabye ko EDCL na EUCL biba ibigo byuzuzanya mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’amakosa akomeza kugaruka muri za raporo.”

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE