2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inama nyafurika y’abenjenyeri tuyitezeho ibisubizo -Dr Ngirente

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-27 06:54:56

 
Share on:
 
Yasuwe:105
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard asaba abitabiriye inama nyafurika y’abenjenyeri yabereye mu Rwanda kuzagaragaza ibisubizo ku bibazo umugabane wa Afurika ugifite ku byerekeranye no gutunganya no kubyaza umusaruro imyanda.

JPEG - 176.6 kb
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Eduard afungura inama Nyafurika y’Abenjenyeri(Foto James R)

Dr Ngirente, mu izina rya Perezida wa Repubulika yijeje ubufatanye abenjenyeri, abasaba ko ibiganiro barimo byababera intandaro y’ibisubizo biteza imbere Afurika.

Asanga iyo nama izungukirwamo ubumenyi n’ingamba bituma bashyira imbaraga mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bizatuma Abenjenyeri barangwa n’ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo mu byo bakora.

JPEG - 194.9 kb
Abenjenyeri mu bihugu bitandukanye bitabiriye inama nyafurika mu Rwanda(Foto James .R)

Perezida w’urugaga rw’abenjenyeri mu Rwanda, Eng. Kazawadi Papias Dedeki, avuga ko muri iyo nama abantu bazamenyeramo imikorere, imikoreshereze n’imitunganyirize myiza y’imyanda ku buryo yabyazwamo umusaruro aho kwitwa imyanda.

Avuga ko abantu bafite ubumenyi butandukanye bakoresheje bakabona ko bishoboka, bazabusangiza abandi harimo n’Abanyarwanda bakamenya uburyo bwo gutunganya imyanda.

Eng. Kazawadi asobanura ko imyanda ifatika yatunganywa ikavanwamo ifumbire n’amakara, imyanda y’amazi ikabyazwamo amazi meza yo gukoresha cyangwa ifumbire. Avuga ko mu Rwanda bitarashoboka ku rwego rwifuzwa ariko hari kampani zabitangiye. Kuba bitaritabirwa ngo biterwa n’imyumvire yo kumva ko imyanda nta kindi yabyazwamo, ndetse n’ubumenyi budahagije bwo kuyitunganya ikavanwamo ikindi gifite akamaro.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James, ashima abateguye ibyo biganiro bakanahitamo ko byabera mu Rwanda.

JPEG - 172.2 kb
Minisitiri w’ibikorwaremezo Musoni James iburyo na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Eduard mu nama nyafurika y’Abenjenyeri(Foto James)

Avuga ko iyi nama izongerera ubumenyi n’ubunyamwuga abenjenyeri ku bw’ibitekerezo bizasangizanywamo.

Musoni akomeza atangaza ko abenjenyeri basabwa gukorera hamwe nk’Abanyafurika, bashyiraho imirongo na gahunda zibafasha kugirana ubufatanye mu kubaka umugabane wabo.

Alice Ochanda uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), atangaza ko uwo muryango wagize uruhare mu guteza imbere umwuga w’abanjenyeri uharanira kuwushyiramo ubunyamwuga ndetse ifasha n’amashuri yigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga.

JPEG - 187.9 kb
Abitabiriye inama Nyafurika y’Abenjenyeri mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi bakuru b’igihugu(Foto James R)

Inama ya 2 nyafurika y’abenjenyeri yitabiriwe n’ibihugu nka Kenya, Tanzaniya, Uganda, DRC, Malawi, Lesotho, Zambiya, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Ibirwa bya Maurice, Ghana, Nigeriya, Sierra Leonne, Misiri, Somaliya, Ethiopia n’u Bushinwa.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE