2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-27 06:43:12

 
Share on:
 
Yasuwe:201
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ikubiyemo ibyo Perezida Paul Kagame yemereye abaturage.

JPEG - 341.6 kb
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagezwaho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (Foto James R.)

Iyi gahunda ikubiyemo ibikorwa byihariye Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abanyarwanda, hagati y’itariki ya 14/7/2017 n’iya 2/8/2017, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Imirongo migari yatanzwe na Perezida Paul Kagame mu ijambo yavuze arahirira kuyobora u Rwanda ku wa 18 Kanama 2017; n’iyo yatanze ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma.

Mu rwego rw’umurimo, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yatangaje ko, Guverinoma izafasha mu guhanga imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri 1 500 000.

Ibyiciro by’imirimo byagaragaje ko byihutisha iterambere kandi bigatanga n’akazi ku bantu benshi, bizarushaho gutezwa imbere. Bimwe muri byo ni ugutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto, inganda, gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro n’ubwubatsi.

JPEG - 268.9 kb
Iburyo ni Perezida wa Sena Bernard Makuza, hagati ni Perezida w’Inteko ishinga Amategeko umutwe w’abadepite Mukabarisa Donatile na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard baganira (Foto James R)

Urubyiruko n’abagore bazongererwa ubumenyi bwo kwihangira imirimo. Ibi bizabafasha kurushaho gukorana neza n’ibigo by’imari hagamijwe guteza imbere ibikorwa byabo.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gufasha abataratangira akazi kwimenyereza umurimo, hazongerwa imbaraga mu gukorana n’ibigo by’abikorera; hazongerwa umubare w’abize ubumenyingiro (TVET) buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ngirente ati “Hazanozwa igenamigambi ryo gutegura imirimo yose yo mu rwego rw’ubukungu kandi hongerwe imbaraga mu guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu ya Kora Wigire.

JPEG - 212.9 kb
Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard ubwo yagezaga gahunda ya Guverinoma ku bagize Inteko ishinga Amategeko (Foto James R)

Muri buri mudugudu, hazashyirwaho gahunda yo guteza imbere guhanga imirimo hashyirwaho nibura umushinga umwe w’icyitegererezo ubyara inyungu.

Kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi
Aha hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Hakazavugururwa kandi hakurikiranwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyombonera by’imijyi yunganira Kigali n’indi mijyi. By’umwihariko, hazashyirwaho imishinga yihariye ijyanye n’umwihariko wa buri mujyi kugira ngo irusheho kwihutisha iterambere ryayo.

Ku bufatanye n’Abikorera, ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda bizatezwa imbere kandi byongerwe kugira ngo ibiciro by’amazu bigabanuke. Ibi bizatuma umubare w’amazu acirititse arushaho kwiyongera.

Ku birebana no gutwara abantu, hazanozwa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu mijyi no mu cyaro. Bimwe mu bizakorwa ni ukongera inzira zikoreshwa na bisi zitwarira abagenzi ku gihe kizwi. By’umwihariko, mu Mujyi wa Kigali, hazashyirwamo inzira zihariye za bisi zitwara abantu zizaba zifite uburebure bwa Km 22. Ibi bizagabanya igihe abantu bajyaga bamara bategereje bisi.

Ibikorwaremezo bizakomeza gushyirwa ahantu hashya hateganyirijwe guturwa. Muri uru rwego, hazahangwa imihanda iri ku burebure bungana na Km 250 ahagenewe gutuza abantu ndetse hakorwe n’imihanda yo mu mijyi iri ku burebure bwa Km 288. Amatara azakomeza kugezwa ku mihanda ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse no ku mihanda minini yo mu mijyi.

Ikindi ni ugushyiraho ingamba zizafasha u Rwanda kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Hakazavugururwa byinshi mu gice cy’Umujyi wa Kigali cyahariwe imirimo yihariye mu by’ubukungu, hazashyirwaho ahantu hihariye hazafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya. Hazashyirwaho Ikigega kigamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Hazashyirwa imbaraga mu kubyaza umusaruro ibigo by’icyitegererezo mu bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya Hazanozwa ubufatanye bugamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubumenyi bwihariye burimo n’ubwo mu rwego rw’ubuzima, uburezi, inganda n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Hazongerwa imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi butanga ibisubizo ku bibazo by’imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’Igihugu. Umwihariko uzahabwa ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga ryo guteza imbere inganda.
Guteza imbere inganda na serivisi
Kuri iyi ngingo hagamijwe kongera ibyoherezwa mu mahanga kugira ngo bizagere nibura kuri 17% buri mwaka.

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uzarushaho kongererwa agaciro kugira ngo ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza ku masoko mpuzamahanga : Ikigero cy’ikawa yongerewe agaciro kizava kuri 54% kigere kuri 80%; ubuhinzi bw’icyayi buzarushaho gutezwa imbere. Hazanihutishwa kubaka inganda nshya z’icyayi mu duce cyeramo.

Ku bufatanye n’abahinzi n’abikorera binyujijwe mu kunoza amasezerano basanzwe bagirana, inganda zitunganya ibituruka ku musaruro w’ubuhinzi zizafashwa kubona umusaruro uhagije; hazongerwa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze.

Ku bufatanye n’abikorera, gahunda yo gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda, izakomeza gutezwa imbere. Ibi bizatuma muri iyi myaka irindwi u Rwanda ruzigama nibura miliyoni 400 z’amadolari ku byo rwatumizaga mu mahanga.

Hazubakwa inganda nshya ndetse n’izisanzwe zizongererwe ubushobozi. Zimwe muri izi nganda ni: uruganda rukora imiti; urukora inzitiramibu; urukora ifumbire; Inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi n’uruganda rukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.

Mu ikoranabuhanga: Ni uguteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru ryifashishwa mu rwego rw’imari; no guteza imbere serivisi zikoresha iya kure zihabwa abakiliya bari mu mahanga hirya no hino, serivisi zijyanye n’amategeko; iz’ubwikorezi bwo mu kirere, mu mazi, ku butaka n’izindi.

Mu bukerarugendo: Muri iyi myaka irindwi, umusaruro ukomoka mu bukerarugendo uzikuba kabiri ugere kuri miliyoni 800 z’amadolari uvuye kuri miliyoni 404. Hazashyirwaho ingamba zituma u Rwanda ruba ku isonga mu bihugu ba mukerarugendo benshi bifuza gusura.

Hazongerwa imari ishorwa mu gutunganya ibikorwaremezo byorohereza ubukerarugendo birimo no gushyira mu bikorwa igishushanyombonera kigaragaza uko inkengero z’Ikiyaga cya Kivu zarushaho kubyazwa umusaruro. Serivisi zo kwakira abashyitsi zizarushaho gutezwa imbere kandi abikorera bazahabwa amahugurwa azabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza.

Ubwikorezi: Hazongerwa umubare w’Ibihugu indege ya Rwandair igeramo ku migabane ya Afurika, Uburayi, Aziya na Amerika; kurangiza kubaka no gutangira gukoresha igice cya mbere cy’umushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bangana na miliyoni 1,7 ku mwaka; gushyiraho Ikigo cy’Icyitegererezo kizafasha mu kongera ubumenyi bukenewe mu by’indege; kongerera ubushobozi Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, kwagura no gusana icya Rubavu.

Imishinga y’ingenzi izakorwa ni: Hazakorwa imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere ireshya na km 800 mu gihugu hose harimo: Ngoma-Bugesera - Nyanza; Base-Kirambo - Butaro-Cyanika; Base - Gicumbi-Rukomo - Nyagatare; Huye - Kibeho - Munini; Kagitumba - Kayonza – Rusumo; Kigali - Kicukiro-Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera; Umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, hazubakwa hanasanwe imihanda y’imihahirano ireshya na km 3 000; hazubakwa imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 350 mu Mujyi wa Kigali, imijyi iwunganira n’indi mijyi mito.

Gahunda yo guhuza u Rwanda n’Ibihugu byo mu Karere hakoreshejwe imihanda, gariyamoshi izakomeza gushyirwamo imbaraga. Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubwikorezi mpuzamahanga no gufasha ababukora kurushaho kubunoza, ku bufatanye n’abikorera, umushinga wo kubaka icyambu kidakora ku mazi cya Kigali uzarangizwa kandi icyambu gitangire gukoreshwa.

Ubucuruzi: Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ibihugu duturanye, hazongerwa amasoko ya kijyambere ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibyo bihugu. Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hazubakwa ibyambu bine; hazashyirwaho ahantu hazafasha abacuruzi b’Abanyarwanda gukora ubucuruzi mpuzamahanga.

Mu Ntara zose hazubakwamo hanatezwe imbere ahantu hihariye mu by’ubukungu. Igice cy’Umujyi wa Kigali cyahariwe imirimo yihariye mu by’ubukungu kizagurwa ku buryo muri 2024 kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira amasosiyete y’Abikorera agera kuri 350.

Hazongerwa amashanyarazi ndetse n’imiyoboro iyakwirakwiza mu gihugu. Hazongerwa ubushobozi, hanavugururwe Ikigega kigenewe gufasha abohereza ibicuruzwa hanze.

Hazakomeza gukorwa ubushakashatsi n’ibikorwa bigamije kugaragaza ingano n’ubwiza by’umutungo kamere w’Igihugu.

Intego ni uko muri 2024 u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro n’ibiyakomokaho bifite agaciro ka miliyari 1,5 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 200 muri iki gihe.

Abikorera bazakomeza gushishikarizwa gushora imari yabo mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro. Abasanzwe bakora ubucukuzi bwa gakondo bazahabwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa yo gukora ubucukuzi bugezweho.
Ibizakorwa: U Rwanda ruzaba Ihuriro ryo gutanga serivisi z’imari. Muri uru rwego abakora ibijyanye n’imari bazahabwa amahugurwa ku bumenyi bwihariye kandi abifuza gushora imari bazarushaho koroherezwa.

Serivisi z’imari zizarushaho kwegerezwa abaturage. Mu 2024, Abanyarwanda bose bafite imyaka y’ubukure bazaba bashobora kuzikoresha 100% bavuye kuri 89%.

Mu buhinzi: Ubutaka bwuhirwa buzava ku buso bungana na hegitari 48 508 zo muri uyu mwaka bugere kuri hegitari 102 284 muri 2024.

Hazatezwa imbere imikoreshereze myiza y’uburyo bushya bwo kuhira burimo no guteza imbere amakoperative y’abahinzi n’ay’abakoresha amazi.
Hazongerwa ikoreshwa ry’imashini mu mu mirimo y’ubuhinzi rive kuri 25% (2017) rigere kuri 50%.

Ubuso bw’ubutaka buhingwa nyuma yo guhuzwa buzazamuka bugere kuri hegitari 980 000 buvuye kuri hegitari 635 603. Abahinga ku butaka buhujwe bazarushaho koroherezwa kubona imbuto z’indobanure ku buryo muri 2024 bazagera nibura kuri 75% bavuye kuri 52% (2016).
Ikoreshwa ry’ifumbire na ryo rizazamuka rigere kuri kg 75 kuri hegitari imwe rivuye kuri kg 32.

By’umwihariko, hazashakishwa ubundi bwoko bushya bw’imbuto butanga umusaruro uhagije. Ibi bizatuma izo u Rwanda rwajyaga rutumiza hanze zizajya zituburirwa imbere mu Gihugu.

Umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ugere kuri 42% uvuye kuri 83,3%. Kugira ngo ibi bizagerweho, abaturage bazashishikarizwa gukoresha ubundi buryo bunyuranye harimo gazi cyane mu mijyi, biyogazi n’ibindi.
Hazakorwa umushinga wo gukemura ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga n’indi migezi kugira ngo hirindwe ingaruka zitandukanye yajyaga atera abaturage, ndetse higwe n’uburyo yabyazwa umusaruro.

Mu mibereho myiza: Guverinoma izarushaho gufasha Abanyarwanda bari mu cyiciro cy’ubukene n’icy’ubukene bukabije gutera imbere no kwigira.

Mu gihugu hose, gahunda ya VUP izibanda ku mirimo ihabwa abakene bafite imbaraga zo gukora. Umwihariko uzashyirwa mu korohereza ibyiciro byihariye birimo cyane cyane abagore bayobora ingo bita ku bana;
Hazavugururwa uburyo bwari busanzwe butangwamo imirimo ikorwa muri gahunda ya VUP ikorerwe cyane mu bice by’Igihugu bikunze guhura n’ibiza cyangwa amapfa.
Hazongerwa imbaraga muri gahunda ya Girinka n’iy’amatungo magufi n’izindi gahunda zikorerwa ku rwego rw’Umudugudu zigamije gutuma abaturage bakennye biteza imbere.

Impunzi zitahuka zizakomeza gufashwa kwinjira mu buzima busanzwe.

Guverinona izashyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya ubwoko bwose bw’imirire mibi butera bwaki no kugwingira. Hazanozwa ihuzabikorwa rya gahunda zo kurwanya imirire mibi, cyane cyane izikorerwa ku rwego rw’Umudugudu harimo no kwita ku isuku mu bana, iy’ibiribwa n’iyo mu ngo muri rusange.

Hazakomeza gushyirwa mu bikorwa gahunda zo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye. By’umwihariko, abana bahuye n’ibibazo bikomoka ku mirire mibi bazakomeza guhabwa ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri. Bazakomeza kandi guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana.

Ubuzima: Hazubakwa ibitaro bitandukanye, ibindi byagurwe kandi byose bizashyirwamo ibyangombwa bikwiye. Bimwe mu bitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo. Imirenge 17 itari ifite ibigo nderabuzima, izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hazubakwa Poste de Santé nshya 150.

Igipimo cy’umubare w’ababyeyi bapfa babyara kigabanuka kigere ku 126/100.000 kivuye kuri 210/100.000. Igipimo cy’umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu na cyo kizagabanuka kigere kuri 35/1.000 kivuye kuri 50/1.000. Ingamba zo gukingira abana bose na zo zizakomeza kwitabwaho kandi n’umubare w’abagore babyarira kwa muganga uzazamuka ugere hejuru ya 90%.

Igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muganga umwe, kizava ku 10 055 kigere ku 7 000. Igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muforomo umwe na cyo kizagabanuka kive ku 1 142 kigere kuri 800. Igipimo cy’umubare w’abagore ku mubyaza kizagera ku 2 500 kivuye ku bagore 4 037.

Ku bufatanye n’Abikorera, hazashyirwaho Ibigo by’Ubuzima by’Icyitegererezo bizajya bivura zimwe mu ndwara zitandura zajyaga zituma Abanyarwanda batari bake bajya kuzivuriza hanze kandi bibahenze.

Uburezi: Ababyeyi bazashishikarizwa kurushaho kugira uruhare mu myigire myiza y’abana babo; kongera umubare w’abarimu babifitiye ubushobozi; kuzamura ubushobozi n’imibereho myiza ya mwarimu; kuvugurura no kongera ibyumba by’amashuri no kubigezamo ibikorwaremezo bya ngombwa; no kunoza ikoreshwa ry’ikonabuhanga mu mashuri no gushaka imfashanyigisho zijyanye n’igihe.

Kumenya hakiri kare abana bafite ubuhanga bwihariye mu masomo atandukanye, cyane aya siyansi n’ikoranabuhanga, kugira ngo barusheho gufashwa guteza imbere impano zabo. Kongerera ubushobozi ibigo bikora ubushakashatsi bujyanye na siyansi; kongera umubare w’abanyeshuri biga amasomo ya siyansi mu mashuri makuru ya Leta bakazagera kuri 80% bavuye kuri 44% bo muri 2016.

Hazashyirwa ingufu mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gushishikariza abana kudata amashuri, umubare w’abimukira mu mashuri yisumbuye uzagera kuri 92,4% uvuye kuri 71,1%.

Kuzamura imibereho y’abagize umuryango:
Abanyarwanda bose (100%) bazagezwaho amashanyarazi bavuye kuri 34,5%. Leta ifatanyije n’Abikorera izakomeza gahunda yo kongera ingufu z’amashyanyarazi no kuyakwirakwiza. Hazakoreshwa n’uburyo butandukanye burimo n’imirasire y’izuba.

Abanyarwanda bose (100%) bazagezwaho amazi meza bavuye kuri 85% (2017).
Ibi bizagerwaho: Hubakwa kandi hanasanwa imiyoboro y’amazi yo mu Mujyi wa Kigali, indi mijyi no mu cyaro; hongerwa ingano y’amazi atunganywa ku munsi, akazava kuri m3 182 120 akagera kuri m3 303 120.

Mu Mujyi wa Kigali hazashyirwaho ahantu hakusanyirizwa hakanatunganyirizwa imyanda. Ahantu hose hateganyirijwe kuzubakwa amazu azatuzwamo abantu benshi hazashyirwamo uburyo bwo gutwara imyanda buciriritse.

Ku bufatanye n’abikorera, umuyoboro mugari wihutisha interineti (Broadband) uzegerezwa abaturage mu gihugu hose. Hazihutishwa kandi ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya 4G mu gihugu hose n’ibikoresho byifashishwa mu gukoresha interineti. Umubare w’abakoresha interineti kuri telefoni zigendanwa uzagera nibura kuri 47% uvuye kuri 28%.

Hazakomeza Gahunda yo gutuza Abanyarwanda neza bavanwa mu tujagari no mu manegeka. Imiryango izimurwa mu manegeka ni 10 209; naho igera ku 205 488 izoroherezwa kuva mu tujagari. Umubare w’Abanyarwanda bazaba batuye ahantu habugenewe mu cyaro uzazamuka ugere kuri 80% uvuye kuri 55,8% bo mu mwaka wa 2014 (EICV4).

Ikigega cyo guteza imbere iyubakwa ry’amazu aciriritse kizatangira gukora kinongererwe ubushobozi. Ibi bizafasha Abanyarwanda gutura neza kandi mu bushobozi bwabo.

Hazakomeza kunozwa ingamba zo kwitegura, kugabanya no gucunga ibiza mu nzego zose z’iterambere. Hazibandwa ku nzego z’ubuhinzi, ibikorwa remezo, uburezi, ibidukikije n’umutungo kamere, iterambere ry’imijyi, ikoranabuhanga n’ubuzima.

Mu rwego rw’Imiyoborere
Intego ni ugukomeza gusigasira no kunoza ibyiza u Rwanda rukesha imiyoborere myiza n’ubutabera Igihugu cyacu kimaze kwimakaza, kugira ngo birusheho gushyigikira iterambere rirambye kandi rihuriweho n’Abanyarwanda bose.
Hazashyirwaho uburyo buhamye bwo kwigisha no kurinda Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zigishirizwa mu mashuri, mu miryango no mu matorero atandukanye.

Gushyira mu bikorwa Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’iy’Abarinzi b’Igihango bizakorerwa mu Nzego z’Ibanze, bizarushaho gushyirwamo imbaraga; amatsinda y’Ubumwe n’Ubwuyunge azongerwa kandi agezwe ku rwego rw’Umudugudu. Ibi bikorwa byose bizatuma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka kigere kuri 96% kivuye kuri 92,5%.

Igikorwa kindi ni uguharanira ko u Rwanda rukomeza kugira umutekano usesuye no kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo.

Igipimo cy’ikizere abaturage bafitiye Inzego z’umutekano kizava kuri 92,62% kigere nibura kuri 95%. Igipimo cy’uko abaturage bishimira umutekano wabo n’ibyabo na cyo kizazamuka kigere nibura kuri 98,7% kivuye kuri 86,1%.

Hazongerwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano zose kugira ngo zirusheho kuzuza neza inshingano zazo. Ingabo z’Igihugu n’izindi Nzego z’umutekano zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Inzego z’umutekano zose zizarushaho kwimakaza iyubahirizwa ry’indangagaciro z’ubudasumbwa z’umuco nyarwanda no gukunda Igihugu. Umuco wo kwigira, kwihesha agaciro no gukomeza gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda bizarushaho gushyigikirwa.

Hazashyirwa imbaraga muri dipolomasi, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane hagamijwe gutsura iterambere ry’u Rwanda n’iry’Afurika. Hazashimangirwa ububanyi n’amahanga n’ubutwererane buteza imbere ishoramari, ubukerarugendo no kwagura isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Hazaharanirwa ubumwe bw’Abanyafurika n’iterambere ryabo rishingiye ku bufatanye n’ubuhahirane biganisha ku kwigira no kugira ijambo kwa Afurika mu ruhando rw’amahanga.

Hazongerwa imbaraga mu gutanga umusanzu mu guharanira amahoro n’iterambere muri Afurika no ku Isi. By’umwihariko, hazaharanirwa ko Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakomeza kuba indashyikirwa.

Mu butabera: Hazanozwa ingamba zo kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko. Serivisi z’ubutabera zihabwa abaturage zizarushaho kunozwa himakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’ubutabera. By’umwihariko, uburyo bwo gucunga no gukurikirana amadosiye buzagezwa mu nzego zose z’ubutabera kandi bukoreshwe neza.

Hazanozwa kurushaho uburyo bwo gutanga ubufasha mu by’amategeko. Ibi bizatuma ubutabera burushaho kugera kuri bose kandi n’ikiguzi cyabwo kirusheho guhenduka. Serivisi z’ubujyanama mu by’amategeko zajyaga zikorera ku rwego rw’Akarere zizajya zitangirwa no ku rwego rw’Umurenge.

Mu rwego rwo gukemurira ibibazo mu muryango no kwimakaza imikemurire y’amakimbirane n’imanza hagamijwe gushyigikira imibanire myiza, hazanozwa uburyo bwo gukemura ibibazo bitagombye ko habaho kwiyambaza inkiko.
Biteganyijwe ko imanza zicibwa n’Abunzi zizagera nibura kuri 94% zivuye kuri 86%.

Ikindi kizakorwa ni ukuzanoza uburyo bwo gucunga no guhanahana amadosiye yo mu rwego rw’Abunzi. Hazongerwa imbaraga mu gukumira no guhana ibyaha bya ruswa.
Hazongerwa imbaraga nyinshi mu kugaruza umutungo w’abahamwe n’ibyaha byo kunyereza no kwangiza umutungo wa Leta ku buryo igipimo cy’umutungo uzagaruzwa kizagera kuri 90% kivuye 44,3%. Bumwe mu buryo buzifashishwa ni ukurushaho gukoresha abahesha b’Inkiko b’umwuga.

Hazongerwa imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda n’ahandi hose igaragara. Birimo Kurushaho gushimangira imibanire myiza ishingiye kuri dipolomasi u Rwanda rufitanye n’Ibihugu byo mu karere n’ibindi byo hirya no hino ku Isi, cyane cyane iyerekeranye no gukumira no gukurikirana abakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. Kurushaho kubika neza no kurinda ibimenyetso birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urugero ni nk’amadosiye y’Inkiko Gacaca azaba abitswe yose (100%) hifashishijwe ikoranabuhanga avuye kuri 77,8%.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE