2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Taekwondo: U Rwanda rwegukanye “Korean Ambassador’s Cup 2017”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 07:31:19

 
Share on:
 
Yasuwe:214
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Mu irushanwa mpuzamahanga riterwa inkunga na Ambasade ya Koreya mu Rwanda “Korean Ambassador’s Cup 2017” , u Rwanda rwitwaye neza rwegukana umwanya wa mbere akaba ari inshuro ya 5 u Rwanda rwegukana iri rushanwa.

JPEG - 379.8 kb
Ikipe ya Dream Team yegukanye igikombe muri Korean Ambassador’s Cup 2017

Iri rushanwa ryabereye kuri Sitade Nto Amahoro i Remera kuva tariki 23-24 Nzeri 2017 ryitabiriwe n’amakipe 23 yaturutse mu bihugu 7 ari byo u Rwanda rwari rufite amakipe 13, Uganda (1),Kenya (4),RDC (1), Sudani y’Amajyepfo (1), Tanzania (1), Somalia (1) kongeraho ikipe y’impunzi z’Abarundi baba mu Rwanda. Abakinnyi bose hamwe bitabiriye akaba ari 190.

Mu bakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza hari Kayitare Benon ukinira IYF wegukanye umudali wa zahabu atsinze Angala Paul wo muri Uganda mu batarengeje ibilo 54. Mu ngimbi uwitwaye neza ni Gatari Geofrey naho mu bangavu aba Umurerwa Nadege mu gihe mu bakobwa bakuru uwitwaye neza yabaye Amina Namutosi wo muri Uganda.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Richard Kitol wo muri Tanzania ni we wabaye umutoza mwiza, Musabyimana Emmnuel (Rwanda) aba umusifuzi witwaye neza. Ikipe ya Shofco yo muri Kenya ni yo yagaragaje ubworoherane “Fair-play” naho ikipe ya Somalia iba iyashyize hamwe. Muri rusange Ikipe ya Dream TC yo mu Rwanda ni yo yegukanye irushanwa.

Igihugu cy’u Rwanda cyakiriye iri rushanwa ni cyo cyegukanye imidali myinshi 57 gikurikirwa na Uganda yegukanye 14 na Kenya yegukanye 8.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide yatangaje ko bishimiye uko irushanwa ryagenze dore ko ryanitabiriwe ugereranyije n’inshuro 4 zabanje ahitabiriye abakinnyi 190 mu gihe batajyaga barenga 120. Yakomeje avuga ko ibi bigaragaza urwego rwiza umukino wa Taekwondo ugezeho nyuma y’igihe kitari ikini uyu mukino ukinwa.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE