2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rugby: Remera Buffaloes yegukanye shampiyona ku nshuro ya 11

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 07:26:33

 
Share on:
 
Yasuwe:136
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya Remera Buffaloes yegukanye igikombe cya shampiyona ya Rugby “Mind Sky Natioanl Rugby Ligue 2017” ikaba ari ku nshuro ya 11 itsinze Thousand Hills ku mukino wa nyuma ku manota 10 kuri 3.

JPEG - 233.6 kb
Abakinnyi b’ikipe ya Remera Buffaloes bishimira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2017

Iyi shampiyona yari iherutse gusubukurwa hakinwa imikino ya ½ kubera ko ibibuga byari bitameze neza, ikaba yari yatangiye tariki 18 Gashyantare 2017 yasojwe ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2017.

Umutoza wa Thousand Hills, Habumugisha Fils Moise yashimiye abakinnyi n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuba babashije gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2017.

Avuga ko kuri bo ari ibintu bidasanzwe kuko batari babashije gukina shampiyona mu mwaka ushize wa 2016 hanyuma bakagaruka mu mwaka ukurikiyeho bakegukana iki gikombe cya shampiyona ku nshuro ya 11.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF”, Kamanda Tharcisse atangaza ko shampiyona y’uyu mwaka yagenze neza ugereranyije n’iyu mwaka washize wa 2016. Yemeza ko uretse kuba bari bafite umuterankunga, bungutse ikipe nshya muri shampiyona kuko yavuye ku makipe 7 agera ku 8 nyuma y’uko hiyongereyeho Resilience y’i Rusizi.

Kamanda avuga ko babonye abakinnyi benshi bavuye mu mashuri ari na bo bitwaye neza muri shampiyona bityo bakaba bateganya kuba ariho bashyira imbaraga by’umwiharo mu mashuri yo mu gice cy’Amajyaruguru y’igihugu kuko ari bo bagaragaza ingufu nyinshi muri uyu mukino wa Rugby. Ikipe ya Thousand Hills ni yo yari ifite igikombe cya shampiyona ya Rugby y’umwaka ushize wa 2016.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE