2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Humble G yishimiye umwana yiteguye kuzabona

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 07:16:52

 
Share on:
 
Yasuwe:348
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Manzi James uzwi nka Humble G ubarizwa mu itsinda rya muzika rya Urban Boys yatangaje ko yishimiye kuba we n’umukunzi we Amy Blauman biteguye kuzabona umwana w’umukobwa mu minsi mike iri imbere.

JPEG - 272.4 kb
Humble G na Amy Blauman bategereje umwana w’umukobwa

Humble G avuga ko nk’abantu bamaze igihe mu rukundo ari umusaruro mwiza kandi ushimishije uzaba ubonetse.

Yagize ati “Umwana ni impano y’Imana, biradushimishije cyane».
Ahereye ku gihe cy’imyaka itatu bamaze bakundana, Humble G avuga ko umwana azaba aje mu gihe gikwiye.

Umuhanzi Humble G we n’umukunzi we, avuga ko kwitegura umwana wabo kandi kwatumye bigiza inyuma gahunda y’ubukwe bwabo bavugaga ko bwashoboraga kuba mu minsi ya vuba ngo ariko byahise biba ngombwa ko babwimurira umwaka utaha.
Muri 2015 ni bwo bombi byatangiye kuvugwa ko bakundana ariko ntibabyemere ariko nyuma bagera aho barabyemeza batangaza ko biyemeje no kurushinga.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE