2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kicukiro: Abagore bishimiye intambwe bateye mu iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 07:14:04

 
Share on:
 
Yasuwe:132
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Abagore bo mu karere ka Kicukiro batangaza ko bishimira intambwe bateye mu rwego rwo kwiteza imbere ku buryo kuri ubu abenshi batagitegereza gutega amaboko ku bagabo.

JPEG - 270.3 kb
Ubanza ibumoso ni Mukunde Angelique ushinzwe iterambere ry’Ubukungu muri Kicukiro naho iburyo ni Umutoni Diane bari mu nteko rusange y’abagore bo mu karere ka Kicukiro

Aba bagore kandi batangaza ko bazakomeza gufatanya kugira ngo na bagenzi babo bakiri mu bukene babashe kuzamurwa.

Ubwo bari mu nteko rusange y’abagore bo muri Kicukiro yabaye ku wa 24 Nzeri 2017, abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umudugudu bagaragaje ko hari mu mwaka wa 2016/2017 hakozwe ibikorwa byinshi bigamije kuzamura umugore banagaragaza ko mu mwaka utaha wa 2017/2018 bazakomeza gukora ibikorwa bizibanda ku kugoboka bagenzi babo bakiri mu bukene, kwita ku burere bw’abana, kuzamura imyumvire ya bamwe mu bagore bakitinya ndetse no gukomeza kubumbatira isuku nk’ikimenyetso cy’umugore w’umutima.

Nyuma yo kwerekwa ibyo abagore ba Kicukiro biteguye kuzakora ndetse n’imbogamizi bahura na zo mu bikorwa byabo bya buri munsi, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu nama y’igihugu y’abagore (CNF), Umutoni Diane yatangaje ko bazakomeza gushakisha amafaranga yo kongera ingengo y’imari ikoreshwa ibikorwa by’abagore anaboneraho gushimangira ko abagore bo muri Kicukiro bahagaze neza ugereranyije n’ab’ahandi mu Rwanda.

Umutoni yagize ati “Abagore bose bo mu gihugu baramutse bahagaze neza nk’uko abo muri Kicukiro bameze byaba ari amahoro, Umugore wo hasi aracyafite amikoro make kandi amabanki abasaba ingwate ariko tubashishikariza kugana ikigega BDF kuko hari ukuntu cyo cyorohereza abagore kubona inguzanyo. Urugero abagore bariho rurashimishije ariko turacyashaka kugera ku rugero rusumbyeho kugira ngo na wa wundi wo hasi arusheho kuzamuka.”

Bamwe mu bagore bo muri Kicukiro biganjemo abacuruza ibikoresho bikorerwa mu Rwanda batangaza ko kuri ubu bari ku rwego rushimishije gusa bakavuga ko bagihura n’imbogamizi yo kuba ibi bikoresho bakora bititabirwa kugurwa bitewe n’uko akenshi biba biri ku giciro cyo hejuru ahanini biturutse ku kuba ibikorwamo ibi bikoresho biba byaturutse hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mukunde Angelique yasabye abagore kutitinya, ahubwo bakihuriza mu makoperative kugira ngo bahurize hamwe imbaraga mu byo bakora byose.

Ati “Iyo bahuriye mu makoperative bibafasha guhuza ubumenyi bakanagirana inama, muri ayo makoperative kandi ni naho batorezwa ibintu byinshi ndetse bakanigishwa kwizigamira ndetse bakanabasha no gukorana n’ibigo by’imari.”

CNF ivuga ko kugeza ubu imibare yerekana ko abagore bagera kuri 40% mu Rwanda bamaze kuva munsi y’umurongo w’ubukene. Abagore bo muri Kicukiro bafite gahunda yo kugoboka bagenzi babo bagera kuri 50 bafite ubukene, imbogamizi aba bagore basaba gufashwa gukemura ni izishingiye ku guhindura imyumvire ya bamwe muri bagenzi babo batarumva ibyiza byo gukorera mu makoperative.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE