2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abikorera bafite umuhigo wo kugabanya ibitumizwa hanze hagati ya 30% na 50%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 07:11:00

 
Share on:
 
Yasuwe:77
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ingano y’ibicuruzwa byoherezwa ku masoko yo hanze usanga bikiri hasi ugereranyije n’ibihatumizwa, Icyi cyuho kiragenda kigabanywa n’umubare w’inganda nyarwanda zigenda zivuka, icyerekezo cya Leta y’u Rwanda ni ugukomeza kongera ingano y’ibyoherezwa ku masoko yo hanze ku buryo ingano y’ibihatumizwa iba hasi y’ibihoherezwa.

JPEG - 393.8 kb
Ubucuruzi bw’indabyo zoherezwa ku masoko yo hanze bwitezweho kongera ingano y’ibyoherezwa kuri ayo masoko

Perezida w’urugaga nyarwanda rw’abikorera Gasamagera Benjamin, atangaza ko nk’abikorera bazagabanya ingano y’ibitumizwa hanze ku rugero ruri hagati ya 30% na 50% mu myaka itanu iri imbere.

Abikorera bifuza ko mu masoko ya Leta atangwa bajya bahabwa amahirwe yo kugurirwa ibikoresho by’ubwubatsi n’ibyo mu biro ku rugero rwa 50% kugira ngo barusheho gukora batera imbere ari na ko ibikorerwa imbere mu gihugu bihabwa agaciro.

Muri 2015 u Rwanda rwatumije ibintu mu mahanga bifite agaciro ka miliyari 1863 y’amadolari y’Amerika, mu gihe ibyo rwohereje ku masoko yo hanze bifite agaciro ka miliyoni 863 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga arenga miliyari 320 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bisobanuye neza ko agaciro k’ibyoherezwa hanze kikubye inshuro zirenga enye.

Kugeza ubu icyizere cyo kugabanya ibitumizwa hanze hongerwa ibihoherezwa gihanzwe amaso abikorera binashingiye ku iterambere ry’inganda nyarwanda, kugeza ubu inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi zatumye igihugu kizigama miliyoni 206 z’amadolari ni ukuvuga arenga miliyari 170 z’amafaranga y’u Rwanda, inganda zikora ibikoresho byo mu bubaji, imyenda n’ibindi zituma igihugu kizigama miliyoni 124 buri mwaka, aya arenga miliyari 102 z’amafaranga y’u Rwanda, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi zatumye habaho kuzigama miliyoni 112 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 92 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent, avuga ko hari ingamba z’igihe kirambye zigamije kongera ingano y’ibyoherezwa ku masoko yo hanze. Ati ”Dufite ingamba zikubiye mu cyo twise “Export Promotion Strategy”, aha twatangiye kureba muri buri byiciro by’ubukungu uretse Kawa n’icyayi tunareba no ku ndabyo, ibi bijyana no kongera inganda zongera umusaruro w’ibyoherezwa ku masoko yo hanze, navuga nk’inganda zimaze kugera mu gice cyahariwe inganda i Masoro ahari inganda zinyuranye zirimo izikora imyenda yoherezwa hanze.”

Minisitiri Munyeshyaka akomeza avuga ko mu cyerekezo 2050 ingano y’ibyoherezwa hanze izajya yiyongeraho 17% buri mwaka. Ati “Mu cyerekezo 2050 biteganyijwe ko ingano y’ibyoherezwa hanze izajya yiyongeraho buri mwaka 17%, ibi bizava mu kongera ubwinshi bw’ibikorerwa imbere mu gihugu byoherezwe ku masoko yo hanze.”

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE