2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubukemurampaka ni indi nzira yo gukemura ibibazo- Busingye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 07:07:28

 
Share on:
 
Yasuwe:126
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yashimangiye ko ubukemurampaka ari imwe mu nzira zifashishwa mu gukemura ibibazo abantu baba bagiranye bityo bikoroshya akazi gakorerwa mu nkiko bikanihutisha serivise z’ubutabera.

JPEG - 359.4 kb
Abakemurampaka Mpuzamahanga bakomeje guhugurirwa mu Rwanda bari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera (Foto; Niyonsenga S)

Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje ejo hashize ku itariki ya 25 Nzeri 2017, ubwo yatangizaga amahugurwa y’abakemurampaka mpuzamahanga baturutse mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, akaba ari yo mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru muri uyu mwuga w’ubukemurampaka aho abayahuguriwemo bafatwa nk’abakemurampaka mpuzamahanga.

JPEG - 138.3 kb
Minisitiri Johnston Busingye asobanura ko Ubukemurampaka bufasha mu kwihutisha gukemura ibibazo (Foto; Niyonsenga S)

Misitiri Busingye yagize ati “Ubukemurampaka ni indi nzira yo gukemura ibibazo bitanyuze mu nkiko, bimaze igihe kinini ku isi ariko muri iki gihugu cyacu bimaze imyaka mike bitangijwe kugira ngo bishobore gushinga imizi ngo bunarenge gukemura impaka zo muri iki gihugu ahubwo bube bwanakemura impaka zo mu karere n’ahandi. Ubukemura mpaka bwihutisha gukemura ibibazo, bukabikemura mu mahoro, burahenduka, bubika ibanga ry’abafitanye impaka.”

Akomeza agira ati “Ubukemurampaka bufite agaciro kanini cyane kandi binagenda bigaragara ku isi ko impaka nyinshi ba nyirazo baba bazi aho ibintu bipfira, iyo rero bagiye ahantu hamwe bakegerana bashaka gukemura ikibazo birihuta cyane.”

Minisitiri w’ubutabera yanasobanuye ko akenshi urwego rw’ubukemurampaka bukoreshwa mu bucuruzi, ati “Ubucuruzi ni ikintu kidakwiye guhagarara gihagaritswe n’impaka, iyo havutse impaka zikwiye kurangira vuba vuba kugira ngo ubucuruzi bukomeze.”

Asobanura imikorere y’Ubukemurampaka bwo mu Rwanda, Dr Masengo Fidele uyobora KIAC yavuze ko uru rwego rumaze gufasha abantu benshi aho ngo n’abanyamahanga basigaye bishimira kugana ubukemurampaka bw’u Rwanda.
Dr Masengo yagize ati “Tumaze gukemura impaka nyinshi, buri mwaka tugenda tubona ko abatugana bagenda biyongera cyane, nk’uyu mwaka dusoje abatugana bikubye inshuro 117% by’ibibazo twakiraga mu myaka yashize. Mu myaka 5 tugeze ku bibazo 68 kandi bifite uburemere bw’amafaranga menshi cyane. Ibyo rero ni ibibazo byinshi kuko ubundi bitwara hagati y’imyaka 3 na 5 kugira ngo mu kigo cy’ubukemurampaka haboneke ikibazo kimwe.”

Minisitiri Busingye yanashimiye akazi katoroshye ko gukemura impaka kakozwe na KIAC mu myaka 5 imaze muri uyu mwuga mu Rwanda, aho yemeje ko iki kigo cyanafashije mu kugabanya umutungo w’Abanyarwanda watakarizwaga mu kujya gushaka abakemurampaka mu bindi bihugu nk’Amerika, Misiri n’u Bwongereza.
Bamwe mu bakemurampaka bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ari andi mahirwe babonye yo kongera ubumenyi bwabo no kuzamura urwego rwabo mu gukemura impaka mpuzamahanga.

Amahugurwa y’abakemurampaka azamara iminsi itatu abera mu Rwanda yateguwe n’ikigo mpuzamahanga cy’ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) gifatanyije n’abaterankunga bacyo.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE