2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

WASAC yemeye amakosa mu mikoreshereze y’umutungo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 06:52:57

 
Share on:
 
Yasuwe:192
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Abayobozi b’Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura, WASAC, ku nshuro ya kabiri bitabye Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC, bisobanura ku bibazo bigera kuri 111, bemera amwe mu makosa yabayeho mu mikoreshereze y’umutungo.

JPEG - 274.4 kb
Perezida wa PAC Nkusi Juvenal ibumoso na depite Karenzi Theoneste ubwo WASAC yitabaga

Mu bibazo babajijwe, hari ibirebana no kugura ibikoresho bidakenewe nk’amatiyo ya miliyari isaga y’amafaranga y’u Rwanda agahera mu bubiko, ibikoresho bifite agaciro ka miliyari 4 bigaragara ku ifishi, bikanyuranya n’ibigaragara mu ishusho y’umutungo “Financial statement” bavuga ko hari ingamba bafashe kugira ngo ayo makosa atazasubira.

Perezida wa PAC, Hon. Juvenal Nkusi, hamwe na visi perezida Hon. Karenzi Theoneste, bagaragaza impungenge ku masezerano 3 yihutirwa abayobozi ba WASAC bashyizeho umukono na rwiyemezamirimo bikorwa mu bihe bitandukanye guhera muri 2014 arebana no kuzana ibikoresho mu bubiko bw’ikigo WASAC, kandi bazi neza ko gahunda yo gutandukanya ibigo yari yamaze gutangira basaba ko byaba byamaze kuzanwa bitarenze imyaka 2, hakaba haragiye asaga miliyoni y’amadolari, abagize PAC basanga harimo ikibazo kitumvukana, basaba ko hamenyekana buri muyobozi n’uruhare yagize ku makosa runaka.

Hon. Munyangeyo Theogene, umwe mu bagize PAC, ati “Nk’ubu uwasinye amasezerano na ACCESS BANK, kugira ngo WASAC ijye ibona 9% nk’inyungu kuri miliyoni 500 WASAC yashyizemo na yo ntaboneke nta bwo bikenera impuguke z’abanyamahanga nka PWC, n’Abanyarwanda ubwabo bari kubikora kandi hakagenda bike.”

Umuyobozi wa WASAC Muzora Aimé avuga ko amwe mu makosa yabaye bitewe nuko batari bafite ibyo yise inzego (structure) zuzuye, kandi ko ubu batangiye kubahiriza zimwe mu nama bagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Ku bibazo by’amasezerano WASAC yagiranye n’uturere arebana no gusana imiyoboro bigatumaWASAC yishyura amafaranga y’ikirenga, umuyobozi wungirije wa WASAC, Muhumuza Gisele, avuga ko byakozwe mu rwego rwo gushaka ko akazi kihutishwa, ubu hafashwe ingamba ko imishinga minini ikorwa habanje gutegurwa inyigo mu rwego rwo kwirinda ko amakosa ya mbere yahora asubirwamo.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE