2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4% mu gihembwe cya kabiri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 06:47:32

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4% mu gihembwe cya kabiri, bingana n’umusaruro mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1 869 mu 2017 avuye kuri miliyari 1 636 mu gihembwe cya kabiri umwaka wa 2016.

JPEG - 252.6 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver (iburyo) na Yussuf Murangwa, Umuyobozi Mukuru wa NISR (Foto Gisubizo Gentil)

Inzego zazamuye umusaruro mbumbe, kuva muri Mata kugeza muri Kamena, zirimo ubuhinzi bwazamutse ku kigero cya 6%, inganda zazamutse kuri 1% na serivisi zazamutse kuri 7%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, Yussuf Murangwa, yabwiye itangazamakuru ko mu rwego rw’ubuhinzi, umusaruro wo mu gihembwe cya mbere wagenze neza, aho wazamutseho 4%.

Ati “Icyo twabonye mu gihembwe cya kabiri kitabayeho mu gihembwe cya mbere, ni uko ibihingwa byoherezwa hanze byitwaye neza bizamuka ku kigero cya 22%. Ahanini bishingiye ku musaruro wavuye mu cyayi n’ikawa, aho umusaruro w’ikawa wazamutseho 28% naho umusaruro w’icyayi uzamuka ku 8% ugereranyije n’ibyabonetse mu gihembwe cya kabiri, 2016.”

Umusaruro wo mu rwego rw’inganda wazamutse gahoro, ku kigero cya 1%. Umuyobozi wa NISR, Murangwa asobanura ko byari byitezwe kuko biturutse ku mishinga y’ubwubatsi yagabanutse ku kigero cya 4% bitewe n’imishinga minini yageze ku musozo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, yavuze ko kumanuka k’urwego rw’inganda byatewe nuko imishinga minini yo kubaka hoteli zikomeye nka Convention Center yari yararangiye muri Kamena 2016 na Marriot muri Nyakanga 2016, bityo hakaba hategerejwe indi mishinga yo kuzamura urwo rwego ikomeye mu bihembwe bibiri bisigaye uyu mwaka.

Muri uru rwego ariko hagaragaramo ko kuzamuka k’umusaruro w’ibituruka ku nganda z’ubuhinzi by’ibikomoka ku buhinzi, aho wazamutse ku kigero cya 6%, inganda zikora iby’ubutabire, ibikoresho birimo n’ibya pulasitike byazamutseho 28%.
Mu rwego rwa serivisi, amahoteli n’amaresitora na byo byazamutse ku kigero cya 9% ahanini biturutse ku kwakira inama zitandukanye zikomeye, mu gihe urwego rwa serivisi muri rusange rwazamutseho 7%.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE