2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karongi:Abasigajwe inyuma n’amateka barishimira ko bavanywe mu manegeka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-25 07:55:57

 
Share on:
 
Yasuwe:27
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abasigajwe inyuma n’amateka bari batuye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi mu murenge wa Rubengera Akarere ka Karongi, baravuga ko bishimira inyubako nziza batujwemo mu mudugudu wa Bunyankungu.

JPEG - 184.9 kb
Amazu Abasigajwe inyuma n’amateka batujwemo

Amazu abasigajwe inyuma n’amateka babagamo mu mudugudu wa Kabuga mu murenge wa Rubengera, yaje gusenyuka baza no gucumbikirwa mu mazu atameze neza, nyuma barimurwa bashyirwa mu mazu meza mu mudugudu wa Bunyankungu.
Kuri ubu, aba baturage baravuga ko bishimira ko batujwe mu mazu ameze neza asize irangi arimo na sima, bakaba babishimira ubuyobozi.

Mukamangara Beatrice ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka bimuwe aho bari batuye, ubu akaba yaratujwe mu mazu meza, avuga ko bashima cyane Leta y’ubumwe yabatuje mu mazu meza ikabaha n’ibikoresho by’isuku, inzitiramibu n’ibindi.

Ati “Mbere imvura yaragwaga tukanyagirwa kuko twari tubayeho nabi cyane twari ahantu habi, duhora turwaye Malariya, ubu ntitunyagirwa turashima cyane Leta yadukuye ahantu habi badushyira ahantu heza, ariko dufite ikibazo cyo kubona ibyo kurya, turasaba ko Leta yakomeza ikatubera umubyeyi nk’uko n’ubundi ari umubyeyi”.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukashema Drocella, avuga ko kubimura biri muri gahunda yo gukura abaturage mu manegeka, bagatuzwa neza.

Ati “Aba baturage babaga ahantu habi, umunyarwanda w’iki gihe atakagombye kuba ari. Twarahabimuye tubajyana ahandi heza rero kugira ngo nabo biyumve muri sosiyete tubatoze isuku no kuba bahindura imyumvire bakumva ko ibintu byose bishoboka, twari twabahaye ibikoresho bitandukanye by’isuku, aho kuryama….

Twahabashyize kugira ngo muri kwa kwiteza imbere babanze biyumvemo ko ari Abanyarwanda nk’abandi bumve ko nabo bagomba gushyiraho akabo bagakora bagamije kwiteza imbere”.

Abaturanyi b’aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bishimiye guturana nabo kuko ari Abanyarwanda nk’abandi bose.

Gahunda yo gutuza abasigajwe inyuma n’amateka hamwe n’abandi, iri mu rwego rwo gukumira ihezwa iryo ari ryo ryose, kugira ngo buri Munyarwanda yishimire kuba mu gihugu cye.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE