2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Isomo ry’umuziki ryashyizwe mu nteganyanyigisho nshya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-25 07:46:22

 
Share on:
 
Yasuwe:18
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gasana Janvier, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi atangaza ko umuziki ufite uruhare rukomeye mu myigire y’umwana, kimwe mu mpamvu zatumye isomo ry’umuziki rishyirwa mu nteganyanyigisho nshya ikoreshwa mu mashuri abanza.

JPEG - 302.2 kb
Gasana Janvier, umuyobozi mukuru wa REB (hagati) n’abayobozi ba KOICA n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza

Ibi Gasana yabivugiye mu nama y’umuziki mu burezi (Music Education Conference) yateguwe n’Ishami rishinzwe iterambere ryo muri Korea y’Amajyepfo (KOICA).

Yagize ati “Umuziki ufite ikintu kinini ukora ku bwonko bw’umuntu; umuziki ukozwe, atari ukwishimisha gusa, utuma umwana atekereza neza kandi vuba, agatanga ibisubizo mu buryo bwihuse, agashobora no guhanga mu gihe bikenewe.”

Yongeyeho ko isomo ry’umuziki ryashyizwemo imbaraga mu nteganyanyigisho nshya kubera akamaro kawo mu myigire y’umwana, bityo buri mwana azajya arangiza icyiciro cy’amashuri abanza azi gukoresha neza nibura igikoresho kimwe cya muzika (ingoma, guitare, piano, trompette n’ibindi), ibyo bikazamufasha kwiga andi masomo neza kandi akanaruhuka mu mutwe.

Binyuze muri KOICA, Koreya y’Amajyepfo yageneye u Rwanda Piano 2 000, zagejejwe mu mashuri anyuranye yo mu gihugu mu rwego rwo kwiga neza isomo ry’umuziki.

Ku bufatanye bwa KOICA kandi, REB yahuguye abarimu 13 ku rwego rw’igihugu bazafasha mu guhugura abandi bo mu turere 4 tw’Intara 4 z’igihugu, ari two Rwamagana mu Ntara y’uburasirazuba, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba na Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Biteganyijwe ko abarimu bahuguwe muri utwo turere 4 na bo bazahugura bagenzi babo bo mu gihugu cyose, ibyo bikazatuma umuziki mu mashuri ugira isura nshya nziza ifite akamaro mu myigire y’ayandi masomo.

Bwana Gasana yasoje asaba ko izi piano zifatwa neza cyo kimwe n’ibindi bikoresho byo mu mashuri byose.

Piano imwe ifite agaciro gasaga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, zose hamwe zikaba zifite agaciro ka miliyari 10 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.

Integanyanyigisho nshya “Competence Based Curriculum”, ifasha umwana kwiga ashingiye ku bushobozi bwe, agashobora gucukumbura kandi akanakora ubushakashatsi ahereye ku byo azi.

Bamwe mu bana bari bitabiriye umuhango wo kwakira iyi nkunga yatanzwe na Koreya y’Amajyepfo babwiye Imvaho Nshya ko bishimira cyane kwiga umuziki mu mashuri kuko bibafasha kwishima, gusabana no kuruhuka mu mutwe.

Kamana Elsa, ni umwe muri abo bana, yagize ati “ Iyo tugeze mu isomo ry’umuziki, ubona abana bose bishimye, batanagaragaza umunaniro nk’uko byari bisanzwe, benshi bafata isomo ry’umuziki nk’isaha yo kuruhuka.”

Rugwiro Henry nawe yemeza ko iyo bageze mu isomo ry’umuziki ubona buri mwana ari mu byishimo bidasanzwe, kandi ngo iryo somo ribafasha gusabana hagati yabo no kwidagadura.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE