2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

REB yafatiye ingamba ikibazo cy’amarangamatima mu bizamini by’abarimu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-25 07:42:40

 
Share on:
 
Yasuwe:12
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’uko havumbuwe ko ibizamini bihabwa abarimu mu rwego rwo kubashyira mu myanya y’akazi byagaragayemo amarangamutima mu turere tumwe na tumwe, Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) gitangaza ko hafashwe ingamba zo gukemura iki kibazo uhereye mu mwaka utaha w’amashuri wa 2018.

JPEG - 328.7 kb
Gushyira abarimu mu myanya bizajya bigenzurwa na REB

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi ushinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu muri REB, Nzitabakuze Claudien ngo nyuma y’amakosa yagaragaye mu karere ka Kayonza yo guha abarimu amanota mu bizamini n’imyanya bishingiye ku marangamatima ngo hafashwe ingamba z’uko abakozi b’iki kigo ari bo bazajya bahagararira ibizamini bikoreshwa abarimu mu turere, no gukurikirana ikosora rya byo ndetse no gushyira mu myanya abatsinze.

Yagize ati “Ni byo koko mu bizamini bikoreshwa abarimu mu turere, byagaragaye ko habamo amarangamutima yo gutanga amanota kuri bamwe, ibyo byabaye mu karere ka Kayonza umwaka ushize, byatumye dufata izindi ngamba zakemura ibibazo nk’ibi.”
Nzitabakuze avuga ko n’ubwo abarezi bafitwe mu nshingano na Minisiteri y’Uburezi, ariko ngo gushyirwa mu myanya bireba akarere, binyujijwe ku buyobozi bw’uburezi.
Ati “Nshingiye ku itegeko, REB nta bubasha ifite bwo gutanga ibizamini by’abarimu, izo nshingano zifitwe n’uturere nyuma yo kugaragariza REB umubare w’abarimu bakenewe n’ibyo bagomba kuba barize.”

Abajijwe impamvu ibizamini by’abarimu byashyizweho mu rwego rwo kubashyira mu myanya, mu gihe mbere bitabagaho, ahubwo umwarimu wasoje amasomo akoherezwa kwigisha hagendewe k’uko afite impamyabumenyi, Nzitabakuze avuga ko ikizamini cyazanywe ku mpamvu zo guhitamo abahabwa akazi muri benshi baba basoje amasomo mu ishami ry’uburezi kuko aba ari benshi mu gihe imyanya iba ari mike, bityo hakabaho ikizamini.

Uyu muyobozi asanga ibizamini bihabwa abarimu byagombye kuvanaho urwikekwe hagati y’ababikora n’abayobozi, bityo guhabwa akazi bigashingira ku manota umuntu yabonye aho gushingira ku marangamutima.

Avuga ko muri ibi bizamini REB izajya yohereza intumwa zayo aho bigiye gukorerwa, bakagenzura neza uko bikorwa, uburyo bwo gutanga amanota ndetse ngo bakazajya banakurikirana n’uburyo bwo gushyira mu myanya abatsinze.

Nzitabakuze avuga ko izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha w’amashuri wa 2018 ndetse n’izindi zikazagenda zishyirwaho mu rwego rwo gushimangira ko amarangamutima mu bizamini by’abarimu acika burundu.

Abajijwe niba ruswa ivugwa muri ibi bizamini hari icyo ayiziho, Nzitabakuze yavuze ko babyumva mu buryo bw’amagambo ariko batabifitiye ibimenyetso gusa ngo bakazajya bakurikiranira hafi kugira ngo basuzume niba hari aho ikekwa, bityo ikurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Gusa Nzitabakuze yemeza ko abafatiwe mu makosa mu gutanga ibizamini by’abarimu mu karere ka Kayonza, bashyikirijwe inzego z’ubutabera barabihanirwa.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE