2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RAB iri mu rugamba rwo kugabanya imbuto zitumizwa hanze

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-25 07:37:40

 
Share on:
 
Yasuwe:56
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gitangaza ko harimo gukorwa gahunda nyinshi zirimo n’ubushakashatsi bugamije kubonera abahinzi bo mu Rwanda imbuto zo gutera mu mirima yabo bitagombye kuyitumiza hanze y’igihugu nk’uko bikorwa ubu.

JPEG - 237.8 kb
Harigwa uko ubutubuzi bwa zimwe mu mbuto harimo n’ibigori bwajya bukorerwa mu Rwanda imbuto ntitumizwe hanze

Mu biganiro byahuje abadepite bo muri Komisiyo y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho, hagarutswe ku kibazo cyo kuba imbuto nyinshi ihingwa mu Rwanda itumizwa hanze bigatuma bitwara amafaranga menshi ndetse rimwe na rimwe n’imbuto ikananira abahinzi ikaba yabateza igihombo.

Dr Ndabamenye Telesphore uyobora ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa muri RAB, mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya yatangaje ko hari gahunda nyinshi zikomeje kugeragezwa mu rwego rwo kugabanya gutumiza imbuto mu mahanga.

JPEG - 379.3 kb
Ibigori ni bimwe mu bihingwa imbuto yabyo ituruka hanze y’u Rwanda ari nyinshi cyane, ibintu bigiye kwitabwaho ikajya iboneka mu Rwanda

Dr Ndabamenye yagize ati “Ubundi imbuto zituruka hanze cyane ni ingano, ibigori, Soya n’imyumbati. Dufite kampani eshatu zikora mu bijyanye n’imbuto ariko twabasabye ko batwereka aho bakura imbuto mu bihugu byo hanze bakanatwereka n’iyo bafite imbere mu gihugu hagamijwe gukomeza kugabanya imbuto iva hanze.
Muri izo kampani, ebyiri zikura imbuto muri Zambiya, uko gukura imbuto muri Zambiya ni byo bidukerereza bikatugora ariko dutekereza ko biri mu murongo mwiza wo gukemuka”.

Agaruka ku mbuto y’imyumbati yakunze kuvugwaho ibibazo byo kutabonekera igihe ndetse rimwe na rimwe abahinzi bagakemanga ubuziranenge bw’imbuto yavaga hanze, Dr Ndabamenye yagize ati “Ibijyanye no kubona imbuto y’imyumbati twashyizeho ubuhumbikiro kuva muri 2015, duteganya ko muri hegitari ibihumbi 26 zizaterwaho imyumbati zizatwara miliyoni 250 z’ingeri z’imbumbati iterwa kandi twe tumaze kugera muri miliyoni hafi 90 z’ingeri z’imbuto zizaboneka.

Ikindi twashyizeho ni uko abahinzi bakorana n’abatubuzi kuko iyo imyumbati yeze hari ingeri z’imbuto ibihumbi 10 abahinzi batanga zigahabwa abadashoboye kwigurira, noneho izisigaye bakazigurisha, igiciro ni amafaranga 8 ku ngeri imwe.”

Kuri iki cy’imbuto y’imyumbati Dr Ndabamenye yanavuze ko hakiri imbogamizi ijyanye n’umuco aho hakiri Abanyarwanda bakifitemo umuco wo gukura imyumbati bagasiga ibiti ku musozi birengagije ko ari imbuto baba basize ku zuba riyangiza, gusa ngo ibi bizakemurwa n’ubukangurambaga bukomeza gukorwa.

Ati “Nta byo gusubira kureba imbuto y’imyumbati Uganda, turi muri gahunda yo gufata neza izo dufite kugira ngo nibura mu myaka itatu tuzabe tugikoresha iyo twazanye noneho tuzahite dutangira kureba niba iz’ubushakashatsi zitangiye kuboneka. Nta bwo twarambirwa ikintu cyose gishobora kuduhesha umusaruro.”

Uyu muyobozi muri RAB yemeje ko harimo no gukorwa ubushakashatsi ku buryo hajya hafatwa ijisho rimwe ry’ingeri y’umwumbati ikaba yabyazwamo ingeri mu gihe kigera ku mwaka, ibi ngo bikaba birimo gutwarirwa hamwe n’ubundi bushakashatsi bufasha kumenya niba umwumbati uryoshye cyangwa usharira mbere yo kuwutera mu butaka.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE