2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 28 bishya bisimbura ibishaje

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-23 09:14:27

 
Share on:
 
Yasuwe:37
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ababyeyi n’abarezi bo mu Karere ka Rubavu, barashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kubaka mu buryo bwihuse ibyumba by’amashuri bishya, bizasubiza ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, cyari kimaze iminsi kivugwa muri aka Karere.

JPEG - 389.8 kb
Ibyumba by’amashuri bishya bigiye kubakwa bizafasha abanyeshuri kwiga bisanzuye (Foto Iyaremye Y)

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwizeza abaturage ko mu mezi abiri n’igice, ibyumba 28 n’ubwiherero 36 bizaba byuzuye hirya no hino muri aka karere, abana bakazabyigiramo mu mwaka w’amashuri wa 2018.

Iki gisubizo kije nyuma y’aho hagiye havugwa ko muri bimwe mu bigo by’amashuri harimo umubare munini w’abana mu ishuri rimwe, ahandi ibyumba by’amahuri byahuye n’ibiza birasenyuka, ndetse n’ibindi bigo by’amashuri byari bifite ibyumba by’amashuri bishaje cyane byasenywe kugira ngo bisanwe bundi bushya, abanyeshuri bigire ahantu hameze neza.

Nyirakwezi Feliciene, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Munanira mu murenge wa Busasamana, avuga ko ibyumba by’amashuri bari kubakirwa nibyuzura bizagira uruhare rukomeye mu myigire myiza y’abana barera.

Yagize ati “Twari dufite ikibazo gikomeye cy’ibyumba bishaje cyane, twahoranaga impungenge ko umunsi umwe bizagwa ku banyeshuri barimo kwiga.

Ikindi hari ubucucike bukabije ku buryo mu ishuri higagamo abanyeshuri bagera kuri 95 bigishwa n’umwarimu umwe, ukabona nta myigire irimo hafi ya bose bagataha batumvishe, ahubwo barwanira gusohoka ngo bahumeke ariko nibyuzura bizaba igisubizo kirambye.”

Ababyeyi nabo ngo biteguye kugira uruhare mu iyubakwa ry’ibyo byumba by’amashuri, kuko umwana wigiye aheza bimufasha gukunda ishuri, ibyo bikajyana no gutsinda neza.

Nyiramugwera Verediyana, umwe mu babyeyi yagize ati “Twiteguye kugira uruhare mu iyubakwa ryabyo kubera twifuza ko abana bacu bigira ahantu heza, icyo badusaba cyose tuzagikora tugamije kugira ngo abana bigire ahantu hatuma bafata, bajye bacyura umusaruro.”

Murenzi Janvier, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, arizeza abatuye muri aka Karere ko mu mezi abiri n’igice, imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 36 izaba irangiye.

Yagize ati “Urebye mu karere hose mu mirenge itandukanye twahuraga n’ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu byumba, byatumaga uburezi butabageraho nk’uko bikwiye, ariko kuri ubu ibyumba nibiba byuzuye tuzahumeka.Icyo dusaba ni uruhare rwa buri wese kuko rurakenewe ngo bigerweho.”

Mu ngengo y’imari ya 2017-2018, mu Rwanda hose hazubakwa ibyumba by’amashuri 922, bizashyirwamo intebe z’abanyeshuri, ameza n’intebe by’abarimu ndetse n’ubwiherero 1344, kugira ngo iki gikorwa kigerweho bikaba bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye za Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage, bagahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bibashe kubakwa neza kandi vuba.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE