2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:Abatsindiye isoko ryo kubaka imihanda basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-23 08:50:33

 
Share on:
 
Yasuwe:150
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterambere rusange ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, yasabye ba rwiyemezamirimo bubaka imihanda kwirinda ruswa, bagaharanira kuba inyangamugayo zuzuza inshingano zahawe neza.

JPEG - 319.9 kb
Harerimana Cyriaque atangiza ikorwa ry’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Muhanga (Foto Muhizi E)

Ubu butumwa uyu muyobozi yabugarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyubakwa ry’imihanda yo mu mujyi wa Muhanga, aho ku ikubitiro hagiye gukorwa imihanda ifite ibirometero 5 mu gace ka Kibiligi, umuhanda ugana ku bitaro bya Kabgayi, ndetse n’ujya mu Gakiriro mu mudugudu wa Gihuma.

Umunyamabanga wa Leta Harerimana Cyriaque, yavuze ko abahawe imirimo yo kubaka iyi mihanda mu mujyi wa Muhanga by’umwihariko, no mu tundi turere bagomba kwitwararika birinda amakosa yatuma habaho inyereza ry’amafaranga yagenewe imirimo yo gukora imihanda.

Yakomeje agira ati «Ikorwa ry’imihanda rizaha abaturage benshi akazi, ba rwiyemezamirimo batsindiye isoko turabasaba ko barangwa n’ubunyangamugayo, ntabwo kandi tuzihanganira uwo ari we wese wahombeje Leta.»

Uyu muyobozi kandi yibukije inzego zose zifite mu nshingano ibikorwa byo guteza imbere abaturage, ko zagombye kwigisha abaturage uburyo bwo kwizigamira bashyize imbere gahunda y’imbaturabukungu yunganirwa na gahunda z’indi zizamura imibereho y’abaturage.

Ati «Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo Girinka, Ubudehe, ndetse na VUP, ibyo dukora byose bitarimo inyungu z’umuturage ntacyo byaba bimaze.»

Uwamariya Béatrice, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko ibice bahisemo by’aho imihanda igomba kunyura hafitiye inyungu abaturage, kuko mu gace ko mu Kibiligi hatuwe cyane kandi hakaba hari ikibazo cy’imihanda mito, ndetse n’abarwayi baganaga ibitaro bya Kabgayi cyangwa abakorera mu Gakiriro bakaba bahuraga n’ikibazo cy’imihanda mibi.

Yagize ati “Tugiye gukora nk’ikipe kuko imirimo nk’iyi igomba igenzura ry’umunsi ku munsi kandi dufite abakozi batari bake bazajya bakurikirana uko imirimo y’ikorwa ry’imihanda irimo kugenda.»

Banki y’isi ni yo yateye inkunga Leta y’u Rwanda, aho yatanze amafaranga abarirwa muri miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, iyi nkunga ikazahabwa uturere 6 twunganira umujyi wa Kigali mu iterambere.

Ibi birometero 5 by’imihanda ya kaburimbo bizubakwa mu mujyi wa Muhanga, bikaba byuzuye bitarenze ukwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2018.

MUHIZI ELISÉE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE