2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports irakina na APR FC mu guhatanira igikombe kiruta ibindi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-23 08:40:32

 
Share on:
 
Yasuwe:315
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Rayon Sports-APR FC (Rubavu-18h00)

Uyu munsi taliki 23 Nzeri 2017, ikipe ya Rayon Sports irakina na APR FC zihatanira igikombe kiruta ibindi gihuza ikipe yegukanye shampiyona n’iyegukanye igikombe cy’Amahoro “Super Cup 2017”.

JPEG - 385.3 kb
Umukino uheruka, Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 (Foto Gentil)

Umukino urabera kuri Sitade Umuganda i Rubavu, saa kumi n’ebyiri (18h00) ukaza kubanzirizwa n’umukino wa AS Kigali yegukanye igikombe cya shampiyona y’abagore na Scandinavia WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri FERWAFA ushinzwe amarushanwa, Mwanafunzi Albert bifuje kujyana uyu mukino w’amakipe ahangana cyane mu Ntara aho kujya bahora muri Kigali gusa, anashimangira ko ubutaha uyu mukino uzabera ahandi nk’i Huye, i Muhanga n’ahandi.

Kuba uyu mukino ari uw’amakipe akunze guhangana cyane byatumye ibiciro bizamuka aho mu cyubahiro baza kwishyura ibihumbi 15, iruhande rwaho bikaba 5 naho ahasigaye hose akaba ari ibihumbi 3.

Ukurikirana ibikorwa bya Azam TV itera inkunga shampiyona y’u Rwanda, Ndagano Faradjallah yatangaje ari byiza ko uyu mukino ugiye kuba kuko biri mu masezerano bagiranye na FERWAFA ko uyu mukino uzajya uba nyuma y’uko shampiyona n’igikombe kirangiye, umwaka wa mbere ntibyabaye ari ubu ugiye kuba. Avuga ko abatabasha kugera i Rubavu bazawukirikirana kuri Azam TV.
\
Aya makipe agiye gukina yahawe miliyoni 3 buri kipe yo kwitegura umukino naho ikipe iza gutsinda irahabwa igikombe na miliyoni 5. Ubwo iki gikombe cyaherukaga gukinirwa mu 2013 cyegukanwe na AS Kigali itsinze Rayon Sports igitego 1-0.


Uko amakipe yiteguye

Muri iyi minsi, ikipe ya Rayon Sports ni yo ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize yatsinze APR FC igitego 1-0 mu irushanwa ry’Agaciro.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iba yagaruye Kwizera Pierrot ndetse na Ismaila Diarra wongeye kugaruka muri iyi kipe, APR FC nta mpinduka nyinshi iza gukora ugereranyije n’umukino uheruka guhuza aya makipe yombi.

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku mpande zombi
APR FC : Mvuyekure Emery, Rukundo Denis,Rugwiro Herve,Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad,Twizeyimana Martin,Hakizimana Muhadjiri, Birimana Issa na Sekamana Maxime.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Nyandwi Sadaam,Manzi Thierry, Usengimana Faustin,Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Bimenyimana Bonfils Caleb,Manishimwe Djabel na Ismaila Diarra.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE