2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RALC mu nzira y’ubushakashatsi ku ndimi shami z’ikinyarwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-23 08:35:43

 
Share on:
 
Yasuwe:45
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hashingiwe ku Itegeko No 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010, rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 5, agaka ka 9, rivuga ko RALC ifite inshingano yo kurinda ko indimi shami z’Ikinyarwanda zikoreshwa mu gihugu zazimira, hagiye gukorwa ubushakashatsi bwazo buzasozwa mu mwaka wa 2018.

JPEG - 155.6 kb
Uwera Marcelline, ushinzwe iyigandimi nyamuryango muri RALC

Nk’uko bisobanurwa n’ Umukozi wa RALC ushinzwe Iyigandimi Nyamuryango, Uwera Marcelline, ngo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) igiye gutangira gukora ubushakashatsi ku ndimi shami z’Ikinyarwanda hagamijwe kumenyekanisha umubare nyawo w’abazivuga n’aho baherereye.

Ubwo bushakashatsi kandi buzafasha RALC kurengera izo ndimi hagamijwe kuzirinda kuzimira ahubwo zikagira uruhare mu gukungahaza Ikinyarwanda gikwira cyangwa mbonera.

Uyu mukozi wa RALC avuga ko harimo gutunganywa ibikenerwa byose kugira ngo ubwo bushakashatsi butangire
Uwera avuga ko Ururimi shami cyangwa urushami ni imvugo yihariwe n’abantu runaka batuye mu karere aka n’aka.

Ati “Iyi mvugo iba yitaruye gato ku mvugo gikwira mu magambo no mu miremerwe y’interuro.”

Atanga urugero rw’Ikirera n’Ikigoyi ko ari indimi shami z’Ikinyarwanda kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko zifitanye isano na cyo ariko kikazirusha kuvugwa cyane n’Abanyarwanda benshi mu gihugu.

Ubu bushakashatsi bugiye gukorwa ku ikubitiro bugamije gukusanya amakuru ku ndimi shami zivugwa mu Rwanda mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Burera kugira ngo hamenyekane umubare w’indimi shami zihavugwa n’uw’abazivuga.

Ati “Buzafasha mu kuziba icyuho cy’ubumenyi ku ndimi shami zivugwa mu Rwanda no mu gushyiraho ingamba zo kuzibungabunga no kuziteza imbere.”

Ishami ry’Ururimi muri RALC rivuga ko ubu bushakashatsi niburangira bushobora kuzagira akamaro kanini mu guteza imbere no gukungahaza Ikinyarwanda.
Ibi bikazafasha mu kugabanya amagambo y’amatirano mu ndimi z’amahanga, ahubwo ay’indimi shami akaba ariyo akoreshwa cyane.

Yongeraho ko Ubushakashatsi bwagiye bukorwa ku ndimi shami mu Rwanda kuva kera mu myaka ya 1980, ngo ariko ubwa vuba usanga akenshi ari ibitabo bwite (mémoires), bitabonekamo indimi shami zose zivugwa mu Rwanda, bityo hakaba hakenewe amakuru mashya.

Ati “Ubushakashatsi bwakozwe muri iyo myaka bwerekana ko Ikigoyi n’Ikirera ari indimi shami z’Ikinyarwanda zivugwa mu gace k’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda; bityo akaba ari yo mpamvu Inteko yahisemo guhera mu Turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu mbere yo kujya mu gihugu hose.”

Akomeza avuga ko ubu bushakashatsi buzafasha kurushaho mu kurengera ishami z’Ikinyarwanda n’abazivuga.

Ati “Iyo urebye usanga umuntu uvuga icyo Kirera, umuntu uvuga icyo Kigoyi ari rwo rurimi yisanzuramo, ari rwo rumuha kumvikanisha neza ibitekerezo n’amarangamutima bye neza. Icyo rero ubwo bushakashatsi bugamije ni ukurengera izo ndimi n’ubwenge buzirimo kandi tukarengera na bene zo.”

Gusa na none Uwera avuga ko hari aho ushobora gusanga umuntu afite ipfunwe ryo kuvuga urwo rurimi.

Ati “Umuntu nta bwo akwiye kugira ipfunwe ryo kuvuga ururimi rwe kavukire ahubwo dukwiye gufata ingamba zo kurengera izo ndimi kugira ngo na bene zo bumve ko bafite agaciro kandi gahamye kuko Ururimi urwo ari rwo rwose ruba rufitiye akamaro umuryango w’abaruvuga.”

Uwera akomeza avuga ko nyuma yo kumenya indimi n’aho zivugwa hakurikiraho igice cyo kuzisesengura hakarebwa niba nta magambo yakurwamo agashyirwa mu rurimi gikwira, ruvugwa na benshi.

Ati “Tukareba tuti ese muri izo ndimi nta magambo dukeneye mu Kinyarwanda aho kwirukanka dutira mu ndimi z’amahanga, dushobora gukura muri izo ndimi shami zacu? Ushobora gusanga harimo amagambo akoreshwa twabuze. Ayo magambo twayifashisha tugakungahaza Ikinyarwanda aho kugira ngo twihute dutira mu zindi ndimi kandi mu ndimi shami zacu harimo ikigega gishobora gukungahaza ururimi rwacu.”

Ururimi rero rwifashishwa mu guhererekanya ibitekerezo no kunga ubumwe. Iyo abantu basangiye ururimi baba basangiye ubuzima bwa buri munsi. Ni ngombwa rero ko uwo murunga ubahuza usigasirwa kugira ngo ubumwe bwabo burambe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) rivuga ko hirya no hino ku isi hari indimi zigenda zikendera kubera kutitabwaho. Iyo ururimi rutitaweho ngo rubungabungwe rurazimira kandi rukazimirana n’ubumenyi rubumbatiye.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE