2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe baraharanira kukivamo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-23 08:32:06

 
Share on:
 
Yasuwe:10
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu batuye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu baravuga ko kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe atari amahirwe ahubwo ari ikibazo bagomba guhangana nacyo baharanira kuva muri iki cyiciro.

JPEG - 334.7 kb
Bamwe mu baturage babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe baravuga ko bari gukora ibishoboka byose bakakivamo bagana mukisumbuyeho

Barabivuga bashingiye ku kuba ngo bajya mu ma banki gusaba inguzanyo bagasubizwa inyuma, kuko amabanki atinya ko batazabona ubwishyu.

Bakundukize Emile utuye mu Murenge wa Rugerero yabwiye Imvaho Nshya ati “Iyo ugiye muri banki bakubwira ko nta ngwate wabona ugasanga ubuze ukundi ubigenza.”

Uyu muturage asobanura ko nubwo haba hari abashaka kuba mu cyiciro cya mbere ngo bafashwe na Leta gahunda zimwe na zimwe, we akora iyo bwabaga ngo akivemo vuba bishoboka.

Ni umwe mu bahembwa amafaranga 1300 ku munsi muri VUP mu bikorwa byo kubaka imihanda muri aka karere.

Akomeza agira ati“Nkora hano, amafaranga mpembwe nkagenda mbikaho make kugira ngo nanjye nubake ubushobozi ku buryo mu gihe gito icyiciro cya mbere nzaba nakivuyemo rwose.”

Kubwayo Mado umwe mu bakozi bahagarariye abandi (gapita) mu bikorwa bya VUP mu Murenge wa Rugerero, aravuga ko mu gihe kiri imbere kuva mu cyiciro cya mbere bizaba byoroshye kubakora muri VUP.

Bamwe mu bakora muri VUP bavuga ko amafaranga 1300 bahembwa ku munsi adahagije, Kubwayo avuga ko ubuyobozi bwabibonye, bukanzura ko azamurwa akaba 1500 uhereye mu kwezi gutaha kwa cumi.

Avuga ko n’amasaha yo gukora ku munsi azava kuri atandatu akaba atanu, ibyo akizera ko bizatuma abakora muri VUP babona umwanya wo kwita ku miryango yabo.

Iyo bahembye abakozi ngo babagira inama yo kugira amafaranga bizigamira yazabafasha kugira urundi rwego bigezaho.

VUP ni inkingi ya Gahunda Mbaturabukungu (EDPRS), ikaba Porogaramu y’Igihugu ikomatanye (integrated) mu rwego rw’amajyambere rusange no kurengera abatishoboye kugira ngo igihugu kihute mu kugabanya ubukene.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE