2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

‘Symbion Power’ igiye gushora miliyari 314 mu Kivu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-23 08:06:00

 
Share on:
 
Yasuwe:158
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Impuguke za Sosiyete ya Symbion Power ku bufatanye na “Highland Group Holdings” zashyize umukono ku masezerano y’umushinga wo kubyaza ingufu z’amashanyarazi Gaze methane, umushinga bazashoramo miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, umushinga wose ukazatwara miliyoni 370 z’amadolari y’Amerika ahwanye na miliyari zisaga 314 z’amafaranga y’ u Rwanda

JPEG - 215.2 kb
Umuyobozi mukuru wa RDB Akamanzi Clare(iburyo) ari kumwe n’abashoramari bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye

Nyuma yo gusinya ayo masezerano aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi, Umuyobozi wa Symbion Power, Paul Hinks, mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko yishimiye gufatanya n’ikigo ‘Highland Group Holdings’, aho izashora miliyoni 100 y’amadolari y’Amerika mu Rwanda, imirimo nyiri izina yo kubyaza amashanyarazi gaze yo mu kiyaga cya Kivu ikazatangira mu Gushyingo 2017.

Ati “Muri aya masezerano bivuze ko, dushobora kwihutisha ibyo bikorwa ku ikubitiro hakaboneka megawati 22 z’umuriro w’amashanyarazi yo gucanira abaturage mu mezi 18.”

Ku birebana n’igituma abo bashoramari biteguye kuzana umushinga wabo mu Rwanda, Umuyobozi wa Symbion Power, avuga ko basanze u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byo ku mugabane w’Afurika, kandi bikorera gahunda zabo ku gihe, hiyongereyeho kandi, ko ari igihugu cyumva neza akamaro n’agaciro k’umuriro w’amashanyarazi mu byerekeranye no kureshya abashoramari, bagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi wa Highland Group Holdings, Lord Irvine Lardlaw, avuga ko gushora imari bifite akamaro mu gihugu gifite umuvuduko mu iterambere muri Afurika, bityo bakaba biteguye kurigiramo uruhare.

Umuyobozi mukuru wa RDB Akamanzi Clare wasinye mu izina rya Guverinema y’u Rwanda, yagize ati “Ubufatanye nk’ubu ni bwiza kandi turabwishimira, buzihutisha gahunda z’iterambere ryacu nk’igihugu, kandi twiteguye gushyigikira abashoramari bari mu cyerekezo cyiza, kuko bigiye gutuma urwego rw’ingufu rukura.”

Ikiyaga cya Kivu, gifite ubushobozi bwo kuba cyabyazwa megawati 500 z’ingufu z’amashanyarazi mu gihe cy’imyaka 40, kugeza ubu Ikiyaga cya Kivu kikaba kibyazwamo megawati 25 gusa.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE