2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kagame yagaragaje impamvu z’amavugurura ya AU

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-23 08:08:38

 
Share on:
 
Yasuwe:170
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame, yaragaraje impamvu z’amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ko hagamijwe kwishakamo ubushobozi, dore ko uyu muryango uterwa inkunga ku gipimo cya 97%.

JPEG - 232.3 kb
Perezida Paul Kagame agaragaza ko kuvugurura AU ari ukwishakamo ibisubizo

Umukuru w’igihugu yabitangaje mu kiganiro yatanze mu Kigo cy’ubushashakashatsi cya Brookings muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku butumire bw’umuyobozi mukuru w’icyo kigo Strobe Talbott.

Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Amavugurura agamije imikorere inoze y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe: Ikiganiro na Perezida Kagame.”

JPEG - 272.2 kb
Umukuru w’ Igihugu Perezida Paul Kagame(Ibumoso) atanga ikiganiro ku mavugurura ya AU

Perezida Kagame yagize ati “Murabizi ko igice kinini cy’ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gitangwa n’abaterankunga bo hanze. Mu by’ukuri, gahunda zacu ziterwa inkunga ku kigero cya 97%. Ibintu bitumvikana ku muntu uwo ari we wese bireba. Inyungu za Afurika, harimo no kuyigiraho uburenganzira zirahatakarira; kandi sinemeza ko inyungu z’abaterankunga nazo ubwazo zigerwaho uko bikwiye.”

Yagaragaje ko impinduka zirimo kubaho mu bukungu mpuzamahanga n’imiterere ya politiki ku Isi byagaragaje neza ko bidakwiye gushingira cyane ku nkunga zishobora kugabanuka cyangwa guhagarara zitamaze kabiri.

Perezida Kagame ati “N’ubwo inkunga zaba zigihari, nta bwo abo zigenewe baba bazifiteho uburenganzira busesuye. Hagati aho, Afurika ifite ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cya gahunda duha agaciro kandi tugomba kubikora. Mu myaka ibiri ishize, bishingiye kuri ibi, abakuru b’ibihugu bashyizeho Donald Kaberuka, yungirizwa na Acha Leke, Carlos Lopez n’abandi, kugira ngo bagaragaze ahandi hantu hashobora guturuka ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ikigega gishya cyawo gishinzwe kwita ku mahoro. Imbanziriza mushinga yabo yemerejwe mu nama yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, yemeje ko hagomba gushyirwaho umusoro wa 0.2% ku bicuruzwa bituruka hanze hagamijwe kubona amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwanzuro wahise ugaragaza neza imikorere inoze n’ubushobozi by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Twagombaga kuwushyira mu bikorwa. By’umwihariko, iyo amafaranga ari ayawe bwite, ni ihame ko ugomba gukurikirana niba akoreshwa neza. Ibi byatumye mpabwa inshingano n’abakuru b’ibihugu by’Afurika zo gukurikirana ko aya mavugurura arangira nkanatanga inyigo y’uko bizakorwa mu nama izakurikiraho.”

Perezida Kagame yavuze ko ku ikubitiro yagombaga gushaka ubufasha bw’inzobere zitandukanye ziturutse hirya no hino muri Afurika, yongeraho ko uburyo bakoresheje butari butandukanye n’ubusanzwe.

Ati “Twashingiye ku byakozwe n’abandi ndetse tunagisha inama abandi bafatanyabikorwa bacu hirya no hino muri Afurika. Twasanze ibibazo by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byaramaze gusesengurwa mu bushishozi mu myaka myinshi ishize ndetse n’ibisubizo byabyo byaragaragajwe.”

Raporo yashyikirijwe inama rusange y’abakuru b’ibihugu muri Mutarama 2017, yatanze inama zihutirwa zikubiye mu byiciro bitanu by’amavugurura.

Perezida Kagame yavuze ko ibikubiye mu nama zatanzwe byemejwe hafi ya byose, ubu bikaba bishingirwaho mu kunoza gahunda y’amavugurura iri gushyirwa mu bikorwa na Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’itsinda ayoboye.

Ati “Ikigomba kumvikana ni uko turi gukora neza, hagamijwe inyungu za buri wese, dufite ubushake bwo kubaka isi ihamye kandi iteye imbere.”

"Brookings Institution" Ni ikigo cya Leta kidaharanira inyungu gifite icyicaro i Washington DC. Gishinzwe gukora ubushakashatsi bwimbitse bugamije gutanga ibitekerezo bishya bifasha gukemura ibibazo byugarije imiryango, ibihugu ndetse n’Isi muri rusange.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE