2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amashuri 394 ya TVET agiye kwiyongeraho andi 14

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-22 08:27:03

 
Share on:
 
Yasuwe:25
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Amashuri ya Leta yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) agera kuri 394 mu gihugu hose agiye kwiyongeraho andi 14 arimo 3 abaturage bisabiye Perezida wa Repubulika.

GIF - 258 kb
Barashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ishuri ry’imyuga

Nk’uko bisobanurwa na Nsengiyumva Irenée, umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA), amashuri y’imyuga akomeje kwiyongera, akaba ari muri gahunda ya Leta yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo bagendeye ku myuga bize no gupiganira isoko ry’umurimo.

Ati “Ubusanzwe amashuri ya Leta y’imyuga mu gihugu hose ni 394, hari andi 14 agiye kwiyongeraho akazatangira kwakira abanyeshuri kuva mu mwaka wa 2018, hari n’andi 3 abaturage bisabiye Perezida wa Repubulika muri gahunda ye yo gusura abaturage.”

Akomoza ku mashuri 3 Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ba tumwe mu baturage yasuye, yavuze ko hari ishuri ry’imyuga ririmo kubakwa mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Kiyumba rikaba riri hafi kuzura, irindi yarisabwe n’abaturage ba Nyabihu, na ryo rizatangira umwaka utaha na ho irindi yarisabwe n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, na ryo riri hafi yo kuzura.

Ati “Ishuri ry’imyuga ririmo kubakwa Kiyumba, abaturage b’aho barisabye Perezida ubwo yajyaga kubasura, araribemerera none riri hafi yo kuzura, umwaka utaha rizatangira kwakira abanyeshuri, rizaba ririmo imyuga inyuranye igizwe n’ububa
ji, ubwubatsi, ubudozi ari na yo yari asanzwemo n’andi mashami azongerwamo.”
Avuga kandi ko Ishuri ry’imyuga rya Rulindo yarisabwe n’abaturage, rikazajya ryigisha imyuga inyuranye irimo n’amasomo ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, naho iryubatswe mu karere ka Nyabihu rizatanga amasomo y’imyuga iganisha ku gutunganya umusaruro ukomoka ku bihingwa.

Ku kijyanye n’umuhigo Minisiteri y’Uburezi yari yarihaye w’uko 60% bazaba biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugeza mu mwaka wa 2017 naho 40% akaba ari bo bazaba biga mu mashuri y’ubumenyi rusange, Nsengiyumva yagaragaje ko umuhigo wari watanzwe na Minisiteri y’Uburezi utaragerwaho neza, ariko ko imibare yari yifujwe iri hafi yo kugerwaho.

Ati “Iyo ntego ifatwa na Minisiteri y’Uburezi imibare yagaragazaga ko abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yari 30%, ariko ubu igeze kuri 54%, hasigaye 6% gusa tukesa umuhigo twihaye kandi dufite icyizere cyo kubigeraho.”

Ku bijyanye n’aho WDA ikura ubushobozi bwo kugera ku bikorwa binini byo kubaka amashuri y’imyuga menshi mu gihe gito, Nsengiyumva avuga ko ubushobozi butangwa na Leta y’u Rwanda binyuze mu ngengo y’imari igenera Minisiteri y’Uburezi kongeraho abafatanyabikorwa ba WDA barimo Banki y’isi, Leta y’u Buhinde, Igihugu cy’u Bushinwa, Ikigo cy’u Buyapani gitsura iterambere (JAICA), u Budage n’abandi.
Yatanze urugero rw’amashuri y’imyuga asaga 10 amaze kuvugururwa ku bufatanye na JAICA n’Ishuri rya Polytechnique rya Musanze ririmo kwagurwa ku bufatanye bw’igihugu cy’u Bushinwa.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE