2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gicumbi: Biyemeje gushyira imbaraga mu mupira w’amaguru w’abakobwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-22 08:03:04

 
Share on:
 
Yasuwe:107
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu karere ka Gicumbi basanzwe bafite ikipe muri shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu bagore yitwa Inyemera biyemeje gushyira imbaraga mu gikorwa cyo gukundisha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru kuko bizanatuma bakinira iyi kipe.

JPEG - 329 kb
Imyitozo ihabwa aba bana b’abakobwa ni iy’ibanze ku muntu wiga gukina umupira w’amaguru

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mu karere ka Gicumbi ushinzwe uburezi, Nsengimana Jean Damascene ubwo muri aka karere hatangizwaga gahunda y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” yo gushishikariza no gukundisha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru “Live your Goals”.

JPEG - 88.5 kb
Myuma y’imyitozo bagaragaje ibyishimo

Iyi gahunda yabereye kuri Sitade ya Gicumbi ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2017 ahahuriye abana b’abakobwa 200 bari baturutse mu bigo 5 byo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi ari byo GS Byumba EAR, EP Gacurabwenge, EP Nyande, GS Byumba Inyange na King Salomon Academy. Nk’uko byagiye bikorwa ahandi aba bana bahabwa imyitozo itandukanye y’ibanze mu mupira w’amaguru.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi, Nsengimana Jean Damascene yatangarije Imvaho Nshya ko iki gikorwa bakishimiye cyane kuko basanzwe bafite ikipe mu cyiciro cya mbere. Ati “Tugiye kongeramo ingufu ku buryo abana bazajya batangira gukina bakiri bato ababishoboye bajye mu ikipe dufite bityo bizabagirire akamaro ndetse banakagirire igihugu muri rusange”. Akaba yarakomeje avuga ko bagomba gukurikirana kugira ngo hatazagira umwana impano ye ipfa ubusa.

JPEG - 432.4 kb
Abana b’abakobwa b’i Gicumbi bagaragaje ko bishimiye gukina umupira w’amaguru

Iyi gahunda imaze gutangizwa mu turere dutandukanye turimo Kicukiro, Huye, Rusizi, Nyagatare, Bugesera, Rubavu, Ruhango, Muhanga na Gicumbi, Umuyobozi wa Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” akaba na Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemalika Felecite atangaza ko abona basa n’abagenda bagera ku ntego zabo. Ati “Abana barabyishimiye, ababyeyi na bo ni uko n’abayobozi bari kubishyiramo imbaraga”.

Akomeza avuga ko ababyeyi bakomeza kubahamagara babaza uko bazana abana babo ibintu babona ko ari byiza.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE