2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Abahinzi batangiye kuvugurura urutoki

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-22 07:33:19

 
Share on:
 
Yasuwe:97
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuvugurura urutoki, bava ku mbuto ya gakondo bagana ku mbuto ya kijyambere.

JPEG - 339.9 kb
Imbuto yo mu bwoko bwa FIA itanga umusaruro utubutse ni yo ihabwa abaturage ngo bavugurure urutoki rwabo

Urutoki ni kimwe mu bihingwa biberanye n’akarere bihingwa i Muhanga rwatangiye kuvugururwa ku bufatanye n’Ikigega FONERWA, abahinzi barwo bakaba bemera kuva mu buhinzi bwa gakondo bagana ku bwa kijyambere.

Nk’uko bisobanurwa na Kayiranga Innocent, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, muri gahunda y’igihingwa kiberanye n’akarere, urutoki ruteganyijwe guhingwa mu mirenge 7 iherereye mu gice cy’imisozi miremire ya Ndiza.

Yagize ati “Ku bufatanye n’Ikigega FONERWA, abaturage bo mu mirenge 7 bamaze guhabwa imbuto ya Fiya n’injagi, ikaba izifashishwa mu gusimbura urutoki rwo mu bwoko bw’indaya bwari bwiganje mu baturage kandi bidatanga umusaruro.”
Kayiranga avuga ko iki gihingwa kizafasha abaturage kwikungahaza mu gihe bazaba batangiye gusarura, kuko iyi mbuto yera neza kandi igatanga umusaruro.

Uyu muyobozi avuga ko mu bindi bihingwa biberanye n’akarere ari ibigori bihingwa mu bishanga binini by’amakoperative, ibirayi bihingwa mu gice cy’imisozi miremire ya Ndiza, ibishyimbo na Soya.

Abajijwe niba abaturage batazemererwa guhinga ibijumba ku buso bunini, cyane ko bahora babisaba, Kayiranga yavuze ko ibijumba bitemerewe guhingwa ku buso bunini bw’ibishanga, ko ahubwo abaturage bemererwa kubihinga ku butaka bw’imusozi.
Ati “Ibishanga binini byagenewe amakoperative y’ibigori n’umuceri, ariko ibijumba ku muturage ubishaka yabihinga imusozi, ariko nta gahunda yo kubihinga ku buso bunini bwegeranyijwe ihari.”

Agaruka ku musaruro wabonetse umwaka ushize, Kayiranga yagaragaje ko wabaye mwiza, uretse ikibazo cy’icyonnyi cya nkongwa cyari cyateye ibigori, ariko ku bufatanye bw’inzego kikarwanywa, bityo ibigori bikaba byareze.

Avuga ko kurwanya icyonnyi cya nkongwa n’ibindi byonnyi byibasira ibihingwa bikomeje, aho avuga ko imiti yo kubirwanya ihari mu karere, akaba yizera ko kitazongera kuzahaza imyaka yahinzwe n’abaturage.

Abahinzi bo mu karere ka Muhanga na bo bemeza ko babonye umusaruro mwiza w’ibigori, n’ubwo babanje guhura n’icyonnyi cya nkongwa cyateye mu mirimo y’ibigori, ngo ariko ku bufatanye bw’ingabo na Polisi babashije kukirwanya.

Mukankusi Alphonsine ni umuyobozi wa koperative IABEM Makera, ihinga ikanatubura imbuto y’ibigori, avuga ko mu mwaka ushize babonye umusaruro mwiza batakekaga bitewe n’uko icyonnyi cya nkongwa cyari cyaribasiye imirima yabo, ariko ngo uko biri umusaruro ntiwabaye mubi.

N’ubwo uyu muyobozi wa koperative yirinze kugaragaza mu buryo bw’imibare umusaruro babonye, avuga ko nta gihombo bagize nk’uko babitekerezaga nyuma yo kubona ko icyonnyi cyageze mu mirima yabo, kuko bumvaga ko nta cyo bazaramira.
Ati “Ntitwiyumvishaga ko tuzabona umusaruro kubera icyonnyi cya nkongwa, ariko turashima Imana ko atari ko byagenze kuko umusaruro wabonetse kandi na twe turawushima. Uyu mwaka tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo tuzabone umusaruro wisumbuye kurushaho.”

Abahinzi b’ibigori bakwiye guhora bari maso mu guhangana n’icyonnyi cya nkongwa ngo kitazongera ku baca mu ryahumye.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE