2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibigo by’imari byasabwe kubahiriza amahame agenga abakiliya ku nguzanyo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-22 07:16:39

 
Share on:
 
Yasuwe:149
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse bwibukije abafite ibyo bigo kwibuka uburenganzira bw’umukiliya ku makuru y’inguzanyo bikarinda impande zombi guhura n’igihombo no kubahiriza amahame agenga ibigo by’imari.

JPEG - 277.3 kb
Bamwe mu bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu by’imishinga mu turere, bahuriye mu nama yiga ku mikorere y’ibigo by’imari no kubahiriza uburenganzira bw’abakiriya (Foto Samuel M)

Byagarutsweho ejo hashize tariki ya 21 Nzeri 2017 i Kigali, mu nama y’iminsi ibiri yahuje ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) n’abakozi b’uturere bashinzwe urwego rwo guteza imbere ubukungu mu mishinga no guhanga akazi (BDE).

Muri iyi nama, hareberwaga hamwe ibya politiki y’igihugu yo gufasha abaturage gukorana n’ibigo by’imari, kwegereza abaturage serivisi z’imari, uburyo bwo kwigisha abaturage uburyo babona ibigo by’imari n’uko bakorana na byo.

Umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe AMIR ushinzwe ibijyanye na gahunda, Uwizeye Jean Pierre, yavuze ko ibigo by’imari bikwiye kujya bibanza kwibuka ko hari amabwiriza abigenga mu gutanga inguzanyo, guha ubumenyi no gukora ubushakashatsi ku mukiliya mu gihe bigiye kumuha inguzanyo kugira ngo hirindwe ibibazo byaturuka ku mpande zombi.

Ati “Byari imikorere mibi iri mu bigo by’imari, no mu mabanki y’ubucuruzi iyo mikorere mibi yari igihari, ariko ibigo by’imari byatangiye kureka iyo mikorere.

Bitangiye kugaragara ko ibigo by’imari byatangiye kureka iyo mikorere. Mu minsi yashize bandikaga amasezerano y’inguzanyo mu gifaransa, baje guhindura batangira kuyandika mu cyongereza, icya ngombwa ni uko ugiye kuyisinya agomba kuba yumva ibyanditsemo. Ubu batangiye kuyandika no mu Kinyarwanda; ariko n’utabasha kugisoma dusaba ko ajyana n’umwana we cyangwa n’umuturanyi akamubwira ibyo agiye gusinyira.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bushinzwe iby’ubukungu na bwo bukwiye kwegera abafata inguzanyo mu mabanki bukamenya niba izo nguzanyo batse zirimo gukoreshwa ibyo zasabiwe kugira ngo hirindwe igihombo ku wagujije.
Ku ruhande rw’abakiliya, bakwiye kwegera banki bakaganira neza ku nyungu ku nguzanyo bamuca kuko inyungu za banki zihora zihinduka bityo umukiliya akaba yasinya amasezerano y’inguzanyo atamenye amakuru agezweho.

Habyarimana Straton, umwe mu bakozi b’umushinga uhugura abagize ibigo by’imari ku burenganzira bw’umukiliya, CP, yavuze ko mu ngingo zirindwi zigenderwaho ku bigo by’imari n’abakiliya babyo zituma bishimira serivisi n’ikigo cy’imari kigakorera mu mucyo.

Banki Nkuru y’u Rwanda muri Kanama 2017 yatangaje ko mu mezi atandatu abanza y’uyu mwaka inguzanyo zitishyurwa mu bigo by’imari zigeze ku 8.2%, ni ukuvuga ko zazamutse zikagera kuri miliyari 149 zivuye kuri miliyari 112 muri 2016, ahanini biturutse ku mishinga itizwe neza no ku bakiliya batazi gukoresha neza inguzanyo icyo bayisabiye.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE