2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga y’Abenjenyeri izasigira isomo abazayitabira

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-22 07:00:15

 
Share on:
 
Yasuwe:244
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga y’Abenjenyeri ku rwego rw’isi, Perezida w’urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, Ing. Kazabayo Papias asanga nyuma yayo hari amasomo abazayitabira bazakuramo mu kunoza neza ibyo bakora mu buryo bw’umwuga.

JPEG - 237.4 kb
Perezida w’urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, Ing Kazabayo Papias (Foto Gisubizo.G)

Nk’uko Ing. Kazabayo abisobanura, iyo nama mpuzamahanga iteganyijwe ku itariki ya 25 kugera ku wa 29 Nzeri 2017, ikaba iteganyijwe kwitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo urugaga nyafurika rw’Abenjenyeri, urugaga rw’isi rw’Abenjenyeri, urugaga rw’Abenjenyeri mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’izindi nzego zitandukanye zifitanye isano n’iyo nama mu bigendanye n’ibizaba biganirwaho.
Akomeza atangaza ko uyu mwaka wa 2017 iyo nama izagendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Icungwa n’ikoreshwa neza ry’itunganywa ry’imyanda muri Afurika”.

Ing. Kazabayo avuga ko mbere y’uko iyo nama yitabirwa, urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda rwahaye inshingano abahanga mu bigendanye n’insanganyamatsiko izaganirwaho kugira ngo bategure ibizaganirwaho bakazabitangariza abazayitabira.
Atangaza ko iyo nama izaba ari umwanya mwiza ku bakora umwuga w’ubwenjenyeri nk’abagize uruhare runini mu kuyitegura kuko bazabasha kumenyekanisha urugaga, icyo rukora n’inyungu rufitiye igihugu.

Avuga ko kwiga ari uguhozaho kuko iyo nama izahuza Abenjenyeri bo mu Rwanda na bagenzi babo bazaturuka mu bihugu by’amahanga bazayitabira ariko bakaba baniteguye kuyivanamo amasomo azabafasha mu mwuga wabo wa buri munsi.
Itangazamakuru ryifuje kumenya impamvu insanganyamatsiko yagaragajwe ariyo yatoranyijwe n’inyungu u Rwanda ruzungukira muri iyo nama.

Aha Ing. Kazabayo yasobanuye ko idatoranywa n’igihugu kimwe ahubwo abayitabira ari bo batoranya insanganyamatsiko.

Ku byerekeye inyungu u Rwanda ruyifitemo agira ati “Uko iterambere riza ni na ko imyanda ituruka ku bintu binyuranye yiyongera kandi ikaba ishobora guteza ibiza kuko imijyi myinshi ya Afurika yagiye yubakwa idakorewe ibishushanyo mbonera biteganyiriza ahagomba kurunda imyanda, iyo nama izaba imwe mu bizigirwamo icyo kibazo ikanatanga ibisubizo”.

Ing. Dr Nkurunziza Alphonse ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali, avuga ko ikibazo cyo gucunga imyanda no kumenya aho igomba gushyirwa bikigoye cyane Umujyi wa Kigali n’indi mijyi 6 iwunganira, atangaza ko iyo nama yari ikenewe ngo ibereke uko ahandi bikorwa.

Avuga ko hari inyigo zo gutwara imyanda ituruka mu ngo zatangiye gukorwa n’Umujyi wa Kigali na WASAC, hatekerezwa umuyoboro ufite aho ubijyana ubu hasigaye abaterankunga ngo utangire gushyirwa mu bikorwa kandi umwaka utaha bikazaba byakemutse.

Avuga ko hatangiye gutekerezwa uburyo amazi y’imyanda yajya afatirwa mu ngo z’abaturage hacukurwa ibinogo, anyura mu mihanda nayo akazajya abikwa agakoreshwa mu kuhira ubusitani, ndetse hakabaho no gutandukanya imyanda ibora ikabyaza umusaruro, itabora ikagira aho ishyirwa. Mu Rwanda imyanda ibora iri ku kigero cya 70% naho itabora ikaba igeze kuri 30%

Iyi nama mpuzamahanga ku nshuro ya 4 kuva itangiye kubaho, inshuro ya mbere yabereye muri Afurika y’Epfo, ubukurikira ibera muri Zimbabwe, yongera kubera muri Nigeria hanyuma itahiwe iritegurwa kubera mu Rwanda, iteganyijwe kwakirwamo Abanyarwanda 700 n’abanyamahanga 200.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE